Abakora ubucuruzi bwa kariyeri bo mu karere ka Rubavu bamaze iminsi batabaza, bavuga ko basoreshwa imisoro itemewe n’amategeko, Akarere gatwara ku Ikamyo y’umucanga, amabuye. Aho ku matafari 10.000F naho itaka akaba 5.000F mu gihe umucuruzi atwara nawe 10.000F yahembye abakozi muri aya mafaranga ndetse akongera agasora umusoro wa RRA buri gihembwe, kubungabunga ibidukikije byaho bakorera, kugura ipatante bakaba bavuga ko aya mafaranga ari menshi bakwa, bavuga ko akarere gatwara 75%, abarushye bakora ibyo byose bagatwara 25%.
Abakora ubucuruzi bwa kariyeri bagaragaje igihombo giturutse ku misoro itemewe bakwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, byatumye kuri uyu wa mbere Tariki ya 04 Ugushyingo, inama njyanama idasanzwe yateranye baganira kuri icyo kibazo gihabwa iminsi 30 yo kuba cyakemutse. Uyu musoro wakwa abakora aka kazi nta tegeko riwugena, ariko akaba ari ikibazo kimaze imyaka ine. Bavuga ko iki kibazo bakibwira abayobozi b’Akarere ntibagire icyo bagikoraho.
Nyirurugo Come Degaule avuga ko basanze ari ikibazo kirimo ibyiciro by’abaturage batandukanye kandi ko raporo bayihawe na nyobozi nabo babona ko ari byiza gushyiraho komisiyo yasesengura iki kibazo bakabona gufata umwanzuro.
Yagize ati” ntitwari guhubukira iki kibazo niyo mpamvu twagishinze komisiyo ya njyanama y’ubukungu kugira ngo yige kuri raporo twahawe na Nyobozi ariko nanone tubona ko ari ngombwa kujya aho ubu bucuruzi bukorerwa, kugira ngo tuganire nabo ikibazo tucyumve neza ariko ntabwo birenza ukwezi kumwe iki kibazo tudagikemuye.”

Benamana Etienne umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative ya kariyeri akorera mu karere ka Rubavu, yavuze ko bagitegereje igisubizo ariko bakaba banejejwe nuko ikibazo cyabo byibuze kiri kuganirwaho kuko mu gihe cy’imyaka ine ntawari warabumvise ngo agikemure.
Yagize ati” imyaka yari ibaye ine tuvuga ikibazo ariko ntigikemuk,e cyakora ubwo kiri kuganirwaho ni byiza ariko na none ntitwavuga ko gikemutse kuko nta gisubizo gifatika dufite, ubwo nyine turategereje.”
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Mine, Petelori na Gazi mu Rwanda bwandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bamumenyesha ko hari tumwe mu Turere tw’igihugu tugaragaramo kwaka amahoro ibikorwa by’ubucuruzi bwa kariyeri bigakorwa ‘mu buryo bushobora’ kuba budakurikije amategeko agenga igenwa ry’imisoro n’amahoro byeguriwe inzego z’igihugu zegerejwe abaturage.
Mu gika kimwe k’iyi baruwa hagaragazwa ko Akarere ka Rubavu kagabana inyungu n’abashoramari ntigatinye gutwara 75% naho umushoramari agatwara 25% y’inyungu.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko kwubaka bihenze cyane, kubera ko ibikoresho by’ubwatsi nka amatafari, umucanga, igitaka, ndetse n’amabuye byikubye inshuro ebyiri nyuma y’umwaka wa 2016.
Akarere ka Rubavu gakoresha sosiyete yitwa MISIC yahoze ari KVCSS igurisha ibiva muri za kariyeri nkuko byanditswe kuri gitansi bahabwa n’akarere, mu gihe abacuruzi nabo kuri gitantsi yabo nabo bandika ko bagurishije ari nayo ntandaro yo kuvuga ko uyu musoro utemewe kuko leta idacuruza.

Ikigo cya Mine cyandikiye Minaloc ibarwa igaragaza ko aya mahoro atemewe


