Kuba Umusilamu w’Umututsi byari ikibazo ku butegetsi bwo hambere

Sangiza iyi nkuru

Iyi nyandiko kuyemeza no kuyihakana bisaba kubisesengura neza ukabona kugira uruhande ufata, cyane ko ibi byafatwa nk’ikibazo cy’ubwumvane ( communication).

Gusa rero igikwiye ari ukwandika uziga (nuancer) kuko Abasilamu bigijweyo kubera impamvu zishingiye ku mateka yabo, naho Abatutsi baratotejwe, barahigwa kugeza kw’irimburwa ryabo kandi ryagiye ribaho mu bihe bitandukanye. Muri ibyo bihe byose siko abasilamu babaga barebwa nabyo. Naho umusilamu w’umututsi yaziraga ubututsi kuruta kuzira idini.

Nyamara ariko hari ibishobora gusesengurwa neza bikaba byafasha uwashaka kubimenya. Abasilamu batujwe mu nsisiro : Prof Kagabo Josée Hamim, mu gitabo cye L’islam et les Swahili au Rwanda, Paris 1988, avuga ko abasilamu bategetswe gutura mu Nsisiro kw’iteka ry’Umwami w’Ububiligi ryo ku 18 Kamena 1925. Ibi rero byarabaye si inkuru ni ukuri.


Imvano yabyo yaba ari iyihe ?

Nkuko ubucoloni bwari bufite impamvu ebyiri : politiki n’idini ya Gikristu, ikumira ry’andi madini Kiliziya Gatorika yabikoze mucyo yise kuzitira igihugu (quadrillage du pays) ikumira abaporoso bavaga Uganda y’Abongereza n’Ubusilamu bwavaga Tanzania. Ariko islam igira umwihariko kuko mu maso y’abakristu ryari idini rya shitani (théologie ya gikristu).

Ku rundi ruhande, islam ni idini yabayeho ishingiye mu mijyi (isesengura rishingiye ku mibanire). Mu buryo bw’amateka n’imibanire (historico-sociologique) ubusilamu ni idini yakuze ishingiye ku mijyi . Islamu yavukiye mu mujyi wa Makka, ikomereza mu mujyi wa Madina, hakurikiraho umujyi wa Basra na Kuffa muri Iraq, hanyuma Damas muri Syria na Bagdad muri Irak. Ibn Khardoun wahimbye ubuhanga bwo kwiga ibyitwa civilisation yo gutura (peuplement) mu byitwa al Umrani al bashar mu gitabo cye cyitwa al Muqadima avuga ko habayeho iteka igisa n’ ishyamirana hagati y’abanyamujyi n’abanyacyaro, akavuga ko islam izwi yamamazwa ari islam y’inyamujyi.

Aha rero byatera kwibaza niba kubashyira mu Nsisiro byarabashyiraga mu mibereho yabo basanganywe cyangwa se niba byari ukubanga nkuko bivugwa cyangwa se ari impurirane ya byombi ? Birasaba isesengura ryimbitse kuko nkuko bigaragarira buri wese kugeza none, ubuzima bw’umusilamu bushingira k’Umusigiti (autour), ibyo ubwabyo byubaka insisiro.

Itandukaniro hagati ya Leta ya Kayibanda n’iya Habyarimana

Leta ya Kayibanda yakurikiye bya hafi leta y’abakoloni na kiliziya cyane ko ari nabo bamwubatse, byatumye igira ubukana bwinshi mu guhahana abasilamu no kubaheza, kubasuzugura n’ibindi. Twibuke kandi ko abasilamu baziraga no kuba barazanywe n’abadage , igenda ry’abadage batsizwe, abasilamu bo ntibasubiye iwabo, bihamiye mu Rwanda, begerana n’ubutegetsi bwa Cyami n’abatware kuko ari nabo babakoreraga imirimo y’ubukorikori. (ubushoferi, kudoda..)

Leta ya Habyarimana yavutse hariho n’ihinduka ry’ibyitwa géopolitiki, ni ukuvuga hari hamaze kuvumburwa peteroli mu barabu Ibihangange by’isi yose bimaranira kuyigenzura, cyangwa kuyigabanya. Hakubitaho ko Kadafi yari amaze gutangiza gahunda ye kwamamaza Islam muri Afrika. Ibyo byose byabaye nk’ibigabanya ubukana bityo bikerekana itandukaniro mu kwamagana abasilamu. Maze abasilamu batangira kwemererwa mu mashuli yisumbuye ndetse na bacye muri Kaminuza.

Ngiyo muri macye amateka y’ikumirwa ry’abasilamu mu buzima bw’Igihugu ariko bitavuze ko bahizwe byagereranywa cyangwa se byakwegeranywa n’ihohoterwa Abatutsi bakorewe.

Kuko kuri Habyarimana abasilamu babashije kwinjizwa mu nzego z’ubuyobozi, ababigezeho bagiye mu murongo wa Politiki yo kwanga Abatutsi ndetse no mu basilamu imbere.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Kuba Umusilamu w’Umututsi byari ikibazo ku butegetsi bwo hambere
    Muri iki gihe, twishimira ibyiza u Rwanda rugenda rugeraho, tukagereranye iki gihe n’ibihe bishize, birakwiye ko tubaho mu kuri. Leta ya Kayibanda, n’iya Habyarimana zakoze amakosa yagize ingaruka zikomeye kubuzima be’abaturage, ariko hari abo zafashije cg bose siko bari ingorwa (victimes), yewe n’abatutsi uworoshyaga akigira muri secteur privé yabagaho, ariko ntitugakabye ngo buri wese yihandagaze ngo Kuko atari umugatorika, nkabo yarabizize, umuyisiramu yemerewe gutura i Rwamagana, mu Biryogo nahandi mu mijyi kubera ko yanzwe? ntimugakabye

  2. Kuba Umusilamu w’Umututsi byari ikibazo ku butegetsi bwo hambere
    Muri iki gihe, twishimira ibyiza u Rwanda rugenda rugeraho, tukagereranye iki gihe n’ibihe bishize, birakwiye ko tubaho mu kuri. Leta ya Kayibanda, n’iya Habyarimana zakoze amakosa yagize ingaruka zikomeye kubuzima be’abaturage, ariko hari abo zafashije cg bose siko bari ingorwa (victimes), yewe n’abatutsi uworoshyaga akigira muri secteur privé yabagaho, ariko ntitugakabye ngo buri wese yihandagaze ngo Kuko atari umugatorika, nkabo yarabizize, umuyisiramu yemerewe gutura i Rwamagana, mu Biryogo nahandi mu mijyi kubera ko yanzwe? ntimugakabye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *