Gasabo: Abaturage barataka kubyutswa mu ijoro bakarazwa ku Murenge

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye ku nkuka z’igishanga cya Kacyiru mu Mudugudu wa Kigugu, akagari ka Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bari kwimurwa aho batuye ariko bigakorwa mu buryo bubahutaza aho ngo inzego z’ubuyobozi ziza kubabyutsa nijoro zikajya kubaraza ku biro by’umurenge wabo.

Bavuga ko abashinzwe umutekano boherezwa kuza kubafata bakabakomangira mu gicuku, usohotse akajyanwa uko yakaje aje gukingura aziko akingurira umutabaza cyangwa inshuti ye.

Babwiye Radio na TV10 dukesha iyi nkuru ko ibyo bakorerwa babona ari nk’ihohoterwa ngo kuko batiyumvisha impamvu umurenge ufata icyemezo cyo kubakorera ibi hagamijwe kubumvisha ko bagomba kwimuka.

Umwe muri bo yagize ati “ Ibi bintu dukorerwa ntibisanzwe kuko siniyumvisha uburyo baza kutwimura nijoro inzego z’umutekano zikaturaza mu biro by’umurenge.”

Bavuga ko ubuyobozi bw’umurenge buri gukoresha imbaraga z’umurengera mu kubimura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Urugeni Gereturda yahakanye ibivugwa n’aba baturage, ashimangira ko “Igihe kigeze ngo bimurwe kuko aho batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Madame Urujeni kandi yakomeje ahamya ko aba baturage bahawe igihe kirekire ngo bitegure kwimuka muri ako gace gafatwa nk’amanegeka ariko ntibabikozwe.

Yagize ati “Aba baturage hashize umwaka bakangurirwa kureka gukodesha amazu yo muri aka gace ariko bakabyanga.”

Abaturage bari guhura n’iki kibazo ni abakodeshwa ngo kuko ari bo batiza bene amazu umurindi wo gukomeza kwakira amafaranga y’ikodi ntibasenye ngo bave aho bakira ikodi ry’amafaranga nyamara uwo bacumbikiye bashyira ubuzima bwe mu kaga.

Gusa abaturage bo bagaragaza imbogamizi zo kuba “Batabona amafaranga yo kujya gukodesha ahandi mu gihe cy’iminsi itatu gusa bahawe n’ubuyobozi buri kubimura.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo uyu murenge ubarizwamo bwabwiye Radiotv10 ko “iki kibazo batakizi icyakora ko akarere gafite abaturage batandukanye batuye mu manegeka kandi bagomba kuhimuka.”

Bene amazu bo baravuga ko ibi biri gukorwa n’inzego zibanze “Ari uguhutaza abakiriya babo bigakorwa hagamijwe ko nibabura ababakodeshereza amazu yabo azasaza vuba,agahirima, dore ko muri ibi bihe by’imvura n’imyuzure amazi ayageramo hanyuma yazahirima ntibazahabwe amafaranga y’ingurane hitwaje ko ntanzu ihari.”

Icyakora umurenge ukavuga ko ikijyanye no kubaha ingurane cyo bataragitekerezaho ariko ko byihutirwa abakodesha bagomba kuhava kuko ngo bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Aba baturage barasaba leta ko yaborohereza ikabaha amezi abiri yo kwitegura no gushaka amafaranga yo kwimuka, gusa umurenge ukavuga ko iki gihe batagihabwa kuko babwiwe kenshi bakica amatwi.

Amategeko ateganya ko mu gihe abaturage bari kwimurwa kubw’impamvu z’igikorwa rusange, inzego za leta zibanza zikabibateguza ndetse nyuma y’uko babariwe agaciro k’imitungo yabo bahabwa iminsi 120 yo kwitegura kandi mu gaciro hakiyongeramo amafaranga angana na 5% by’ayabariwe ubutaka n’inzu byari aho hantu ahabwa nk’indishyi z’akababaro k’umuryango yari atuyemo atakaje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *