Barafinda Sekikubo Fred, umugabo w’imyaka 49 y’amavuko, wamenyekanye cyane mu mwaka wa 2017 ubwo yashakaga kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ariko ntibyamukundira kubera kutuzuza ibyasabwaga, kuri ubu avuga ko agifite inzozi zo kuzayobora u Rwanda.
Uyu mugabo bamwe bafata nk’umunyarwenya, avuga ko politiki imuri mu maraso by’umwihariko ko n’ababyeyi be bari abakomando.
Ni mu kiganiro yagiranye na BTN Tv, aho umunyamakuru yamubajije igihe yatangiriye kumva ashishikajwe no kuba mu buzima bwa Politiki, amusubiza avuga ko imuri mu maraso.
Yagize ati “Navutse ndi umunyapolitiki w’akataraboneka, Papa yari umukomando, na mama ari umukomando, ubwo urumva babyaye umukomando w’akataraboneka, urumva ndi umujenerali ku bwonko ariko utari jenerali ku mwambaro”.
Yakomeje avuga ko aho yabaye akiri umwana, haba mu mashuri n’ahandi, ngo barabizi ko inzozi ze ari ukuba umunyapolitiki.
Barafinda nubwo bitamukundiye kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, avuga ko bishoboka cyane ko hari igihe azicara muri perezidansi, ati “Iyo amateka agiye kuba Imana ntawe iteguza, hari icyananira Imana yakigambiriye se?
Barafindi atuye i Kanome mu Mujyi wa Kigali, uyu mugabo watangiye agaragaza ko ashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ntibimuhire, byamuviriyemo kumenyekana ubu akaba akinishwa muri Filimi nyarwanda zitandukanye, mu mashusho y’indirimbo n’ahandi.


