vincent_biruta.jpg

Perezida Kagame akomeje kugirira icyizere abo mu ishyaka PSD abaha imyanya ikomeye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akomeje guha inshingano abayoboke b’ishya rya ‘ Parti Social Democrate’ (PSD) aho agenda abaha imyanya itandukanye mu buyobozi bw’igihugu.
Ishyaka PSD kuri ubu rifite abarwanashyaka batanu bari mu nzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Muri aba harimo:
vincent_biruta.jpg
Dr Vincent Biruta
1. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta wahawe uyu mwanya nk’uko itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ugushyingo ribivuga.

Dr Biruta asanzwe ari Perezida w’Ishya rya PSD akaba yari avuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ibidukikije yariho kuva kuwa 31 Nyakanga 2017.

Uyu mugabo w’imyaka 61 yagiye ahabwa imyanya itandukanye mu buyobozi bw’igihugu. Yabaye Minisitiri w’Ubuzima kuva mu 1997 kugeza mu 1999, yabaye Minisitiri w’Imirimo Rusange,Ubwikorezi n’Itumanaho kuva mu 1999 kugeza mu 2000.

Dr Biruta kandi yabaye Perezida w’Inteko y’inzibacyuho kuva mu 2000 kugeza mu 2003. Kuva muri Kanama 2003 kugeza mu Kwakira 2011 yagizwe Umuyobozi wa Sena y’u Rwanda nyuma mu Kuboza 2011 agirwa Minisitiri w’Uburezi kugeza mu 2014 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ibidukikije.

dr._iyamuremye_augustin_.jpg
Dr. Augustin Iyamuremye
2. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin na we wo mu ishyaka rya PSD. Dr. Iyamuremye w’imyaka 73 yari asanzwe ayobora Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye.

Mu 1977-1984 yari umuyobozi wa Laboratwari ya kaminuza y’u Rwanda, mu Kuboza 1990-1992 yari Perefe wa Gitarama, kuva muri Kamena 1992- Mata 1994 yari umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu.

Kuva muri Nyakanga 1994-1998 yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi, kuva mu 1998-Nyakanga 1999 aba Minisitiri w’Itangazamakuru, kuva muri Nyakanga 1999-Werurwe 2000 yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, naho kuva mu 2001-2003 yari Umudepite mu Nteko ishinga amategeko.

nduhungire_he.jpg
Amb. Olivier Nduhungirehe
3. Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe akaba na Visi Perezida wa PSD.

Uyu yabanje kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Ambasade y’u Rwanda i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho nari umujyanama wa mbere wa Ambasaderi. Yakoze n’indi mirimo itandukanye muri Leta.

murekezi.jpg
Umuvunyi Mukuru, Anastatse Murekezi
4.Umuvunyi Mukuru, Anastatse Murekezi. Yahawe uyu mwanya kuva 30 Kanama 2017.

Kuva mu 1984 kugera 2000: Yakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Muri yo harimo kuba; Umuyobozi Mukuru ushinzwe umusaruro mu buhinzi, Umugenzuzi w’imishinga y’ubuhinzi, Umuyobozi w’umushinga w’icungwa ry’ibiribwa uhuriweho na USAID na MINAGRI, n’indi itanduakanye.

Kuva mu Ukwakira 2004 kugera Kamena 2005: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda n’iterambere ry’ishoramari. Kuva muri Kamena 2005 kugera Werurwe 2008: Yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Kuva muri Werurwe 2008 kuwa 23 Nyakanga 2014: Yabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Kuva muri Nyakanga 2014 kugeza muri Kanama 2017 yari Minisitiri w’Intebe.

clement_musangabatware.jpg
Clement Musangabatware
5. Umuvunyi Mukuru wungirije, Clement Musangabatware.

Hitegerejwe imyanya yagiye ihabwa abo mu Ishyaka rya PSD muri ibi bihe, bigaragara ko bafitiwe icyizere na Perezida Kagame, ubabonamo ubushobozi bwo gukorera abaturarwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *