Igipolisi n’igisirikare cy’u Burundi byakoze umukwabu gifata abantu 80 barimo Abanyarwanda bagera ku 10 n’abo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Uyu mukwabu wabaye nyuma y’amakuru yavugaga ko hari abaturutse hanze y’igihugu binjiye mu mugi wa Rugombo mu Ntara ya Cibitoke.
SOS Media ivuga ko abanyarwanda bafashwe harimo abamaze muri komine ya Rugombo mu Burundi imyaka irenga 20.
Bivugwa ko abashakishwaga bari bazwi, cyane ko ntawe uri mu ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi wigeze ufatwa muri aba 80.


