Ni uku byari byifashe mu cyumba cy'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i La Haye

Bosco Ntaganda agiye gufungwa imyaka 24

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2019, Urukiko Mpuzamahanga Mbanabyaha rwakatiye Bosco Ntaganda imyaka 30 y’igifungo izavanwaho itandatu yari amaze afunzwe.

Ku wa 8 Nyakanga 2019, Bosco Ntaganda yahamwe n’ibyaha 18 birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu ntara ya Ituri iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva mu 2002 kugeza mu 2003.

Urubanza rwe rwatangiye mu 2015, abatangabuhamya n’ibimenyetso byatanzwe byagaragaje ko Ntaganda yishe abagera kuri 74. Ibyaha yakoze n’ibyo yagizemo uruhare birimo ibyo kwica, gufata ku ngubu no kwinjiza mu nyeshyamba abatujuje imyaka y’ubukure.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwamufunze kuva ku wa 22 Werurwe 2013 kugeza ubu. Iki gihe kikaba kiravanwa ku gifungo cy’imyaka mirongo itatu, akaba agiye gufungwa imyaka isaga 24. Afite iminsi 30 yo kujuririra uyu mwanzuro.

Ni uku byari byifashe mu cyumba cy'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i La Haye
Ni uku byari byifashe mu cyumba cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i La Haye

ntaganda.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *