Abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’umutekano wabo nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira iryo ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2019, hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Aba baturage bo muri Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke bavuga ko ubwoba bwabatashye, bagasaba ingabo z’u Burundi kubaba hafi zibacungiye umutekano.
Bavuga ko hari umutwe w’abitwaje intwaro bakeka ko baturutse mu ishyamba kimeza rya Kibira, mu Burundi bagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda, mu gicuku cy’ijoro ryo ku wa Kane rishyira iryo ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2019.
Uyu ati”Abanyarwanda batuye muri Bweyeye bagerageje gushaka guhunga bagana mu Burundi abasirikare b’u Rwanda bababuza kurenga umupaka”
Ku ruhande rw’u Burundi nk’uko Ikinyamakuru Sosmedia kibitangaza, muri Zone Ruhororo, iri hafi y’umupaka w’ibihugu byombi, abaturage basabye inzego z’umutekano kurikanura, ko bafite ubwoba bw’umutekano wabo.
Abasirikare bo muri Batayo ya 212 b’abakomando ngo bashyizwe ku bwinshi muri Komini Mabayi na Bukinanyana kugira ngo barinde umutekano w’igihugu cyabo birinda ko hagira abakivogera baturutse mu gihugu cy’igituranyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye, Mushimiyimana Janvier, aganira na Bwiza.com, yirinze kuvuga byinshi kuri iki gitero, avuga gusa ko aya masasu yumvikanye ariko nta muturage wagize icyo aba cyangwa ngo hagire icyangizwa.
Kanda hano usome inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/?Rusizi-Abagizi-ba-nabi-bitwaje-intwaro-bateye-mu-murenge-wa-Bweyeye-bakomwa-mu


