Ku cyumweru tariki ya 24 Mata 2016, nibwo Ap Gitwaza Paul yazanye isanduku mu rusengero rw’itorero Zion Temple abereye umuyobozi mukuru, avuga ko ayikuye muri Israel nk’ikubiyemo amasezerano y’Imana azanye mu Rwanda.

Nyuma y’aho amurikiye imbaga y’abakiristo iyo sanduku dore ko yanavugaga ko ikoze muri zahabu, Inkuru zagiye zicicikana mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse n’amafoto ahanahana ku mbuga nkoranyambaga ariko benshi bayibazaho, binatera benshi gucukumbura ngo bamenye niba koko ari iya zahabu, abandi banibaza ukuntu amasezerano y’Imana atwarwa mu isanduku, n’ibindi.

Mu gihe hari abakibaza niba Amasezerano y’Imana aza mu isanduku, abandi nabo bagerageje gucukumbura nyuma yo gushidikanya kuri iyi sanduku Gitwaza yavuze ko ikoze muri zahabu, mu bagerageje gushakisha izina ry’aka gasanduku kuri internet basanze kagura amafaranga atarenze 33,27 by’amadorali ya Amerika.


Amadorali ($33.27) atarenze ibihumbi 26 by’amafaranga y’u Rwanda(26,000Frs), niho benshi bahera ndetse banakeka ko Gitwaza ari ibye aba yateguye akaza mu bakiristo ababwira ko ari amasezerano y’Imana, ndetse hanibazwa ukuntu isanduku nk’iyi ya zahabu yagurwa amafaranga ibihumbi 26.

Mu gihe uyu yibaza niba koko iyi sanduku ari iy’Abisiraheli, aribaza ukuntu bayikuyeho bakayihera Gitwaza akayizana mu Rwanda niba koko ari iy’amasezerano y’imana abakiristu benshi bazi muri Bibiliya.

Urujijo rukomeje kuba rwinshi muri rubanda mu gihe Ap Gitwaza yavugwaga mu bitangazamakuru umwaka ushize ko afite isanduku araramo iwe mu rugo by’umwihariko ko icyumba ibamo n’umugore we atagikandagizamo ikirenge.
Aha niho byanavugwaga bishidikanywaho ko Ap Gitwaza yaba afite izindi mbaraga akorana nazo z’umwijima, biturutse kuri iyo sanduku, ndetse atangira kwitwa andi mazina mu bitangazamakuru.
Ubwo yagiraga icyo avuga kuri ibyo byo kurara mu isanduku kwe, yavuze ko bibaho cyane ko hari abantu babeshejweho no kuvuga bagasebya abandi kugirango babone amaramuko, gusa ku bitekerezo byagiye bitangwa ku mbuga nkoranyambaga bariza ibya Gitwaza n’izi sanduku:

Ku murongo wa Telefone ye igendanwa, umunyamakuru yagerageje kumuhamagara ngo agire byinshi amubaza nyuma y’ibi abantu benshi bakomeza kwibaza kuri izi sanduku Gitwaza akomeje kuvugwaho, yanga kuyifata mu gihe yacagamo.
Dr Paul Gitwaza Muhirwa ni umuyobozi w’itorero Zion Temple ku isi, akaba anahanura ibintu byinshi bimwe bigahabwa agaciro ibindi bigashidikanywaho, ahamya ko Imana yamuhishuriye byinshi bizaba ku bana be 3 uwitwa Dawidi ari nawe muto ngo Imana yamuhishuriye ko azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, si ibyo gusa kuko yanavuze ko i Kampala muri Uganda hari igihe bazaba bafite icyogajuru cyabo bwite (Satellite),…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


