Polisi ikorera mu gace ka Kabowa muri Uganda yafashe umukobwa witwa Shamirah Namubiru uzwi ku izina rya Charity w’imyaka 18, akaba ashinjwa kwiba umwana w’amezi atatu.
Polisi yatangiye gushakisha uyu mwana nyuma yo guhabwa amakuru na se witwa Setumba Douglas, ku wa 09 Ugushyingo 2019.
Tanizi Ssegawa ni umwana w’umuhungu, akaba afite amezi atatu, yibwe na Shamirah ubwo yari amufashije nyina, nyuma y’akanya gato nyina w’umwana abura uyu mukobwa ashakisha ahantu hose araheba.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2019, nibwo Shamirah yafatiwe mu gace ka Nalumunye Jomayi, ari kumwe n’umusore utatangajwe amazina ariko ngo usanzwe ari inshuti ye.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda bitangaza ko Shamirah yaba yibye uyu mwana akajya kumwereka uyu musore agamije kumwaka amafaranga y’indezo nyuma yo kumubeshya ko yamuteye inda.
Shamirah ngo yari yabeshye uyu musore ko uyu mwana ari uwavutse nyuma yo kumutera inda.




