Uganda: Umugore akurikiranweho guhamba umwana we ari muzima

Sangiza iyi nkuru

Umugore wo mu Karere ka Apac akurikiranweho guhamba umwana we w’umuhungu w’amezi abiri wari muzima.

Uyu mugore w’imyaka 19 kuwa Mbere w’iki cyumweru yacukuye imva ashyiramo umwana yibyariye nk’uko abo muri ako gace babivuga.

Uyu mubyeyi yafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho ababyeyi be bamwimiye ibiryo bamuziza ko yabyaye “ikinyendaro.”

Patrick Okello yabwiye The Daily Monitor ko uyu mukobwa yavuye mu rugo, agaruka nyuma y’iminsi itatu nta mwana afite.

Ubwo yabazwaga aho yashyize umwana, yemeye ko yamushyinguye ari muzima.

Catherine Eunice Agwang, ushinzwe iperereza muri kariya gace yavuze ko “ Hatangijwe iperereza ngo hacukurwe ahashyirwa uyu mwana, hasuzumwe icyamwishe.”

Ukekwaho iki cyaha afungiwe muri Gereza Nkuru y’Akarere ka APAC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *