Gen. Kararuza Athanase, umugore we n’umwana bashyinguriwe rimwe- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Gen Kararuza wari umusirikare mu ngabo z’u Burundi, umugore we ndetse n’umwana wabo w’umukobwa bashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016, nyuma yo kuraswa n’abagizi ba nabi.
Misa yo kubasezeraho bwa nyuma yabereye muri Kiliziya “Lycée du St-Esprit” i Bujumbura, umuhango ukaba waragaragayemo amarira menshi n’agahinda basezera kuri uyu muryango wasigiye benshi intimba ku mutima.
New Picture (2)
Mu gitondo cyo ku wa 25 Mata 2016, nibwo Brig.Gen Athanase Kararuza yishwe arashwe n’abagizi ba nabi, arasanwa n’umugore we n’umwana bari babanje kujyana ku ishuli, we n’umugore bahise bapfira aho umwana arakomereka cyane aza gupfa nyuma y’iminsi 3 kubera ibikomere.
New Picture (1)
Mu mwaka w’1960 nibwo Athanase Kararuza yavukiye muri komini ya Mugongomanga mu ntara ya Bujumbura, yarangije kaminuza ya gisirikare ryitwa ISCAM mu mwaka w’1986, nyuma aza kwiga mu ishuli “Ecole de guerre et du National défense collège i Beijing mu Bushinwa.
Mu mwaka w’2008 na 2013 yagiye muri Amerika mu mahugurwa ajyanye n’ibya gisirikare,… yabaye umuyobozi mu ngabo z’u Burundi mu myanya itandukanye akaba yishwe yari umubyeyi w’abana 4, umwe muri bo bakaba bajyanye.
Yasengeraga mu idini Katolika ndetse ko yize mu iseminari “petit séminaire ya Kanyosha na petit séminaire y’i Mugera” abamuzi bakaba bahamya ko buri cyumweru yakundaga kujya mu misa ari kumwe n’umuryango we.
New Picture
Nyuma y’urupfu rwe, Athanase yababaje benshi, Ban Ki Moon umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye akaba yarihanganishije umuryango we avuga ko urupfu rwe rubaye mu gihe hakomeje kugaragara abantu benshi barimo kwicwa kubera imvururu ziri mu gihugu zishingiye kuri politiki.
Aha akaba ariho Ban Ki Moon yahereye asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse hakamenyekana abari inyuma y’ubwicanyi bukomeje kwibasira abasirikare bakuru b’i Burundi ndetse n’abanyapolitiki.
major
Nyuma y’urupfu rwe kandi, Perezida Nkurunziza akaba yarahise atanga icyumweru kimwe cy’iperereza abishe iyi ngabo y’u Burundi bakamenyekana bagashyikirizwa ubutabera, 4 bakaba aribo bamaze gufatwa ndetse bakaba baratangiye kwitaba urukiko.
New Picture (3)
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *