Uganda:Umuyobozi mu ishyaka NRM yahanutse mu giti cy’imyembe ajya muri Coma

Mark Ojara uhagarariye ishyaka rya NRM mu gace ka Pader yajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma yo guhanuka mu giti cy’imyembe. Uyu mugabo ngo yikubise hasi ari mu gitondo ku wa 22 Gashyantare 2016 aho yageragezaga kumanura imyembe ihiye, ngo abe yafata ifunguro rya mugitondo. Joseph Omona Lapit, umuyobozi muri ako gace yemeje ayo makuru ko […]

Bresil: Miss urusha abandi ikibuno cyiza yanyonze igare yambaye ubusa -REBA AMAFOTO

Suzy Cortez, nyampinga wa Bresil urusha abandi ikibuno cyiza yagaragaye mu mujyi wa London mu gihugu cy’Ubwongereza anyonga igare yambaye ikariso ikibuno cye kiri ku Karubanda uko cyakabaye. Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mata yagaragaye i London, bikaba bibaye nyuma yaho yegukanye umwanya wa mbere wo kuba nyampinga uhiga abandi ku bwiza […]

Uburusiya bwanze kubuza abasirikare guhagarika imirwano muri Siriya

Mu gihe harimo kugeragezwa ihagarikwa ry’intambara muri Siriya cyane cyane mu mujyi wa Aleppo aho amajana y’abantu amaze kwicwa mu cyumweru kimwe, Amerika irasaba Uburusiya kugira icyo busaba ingabo za Siriya ngo zihagarike imirwano ariko bukanga. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ikintu nyamukuru ari guhagarika imirwano i Aleppo, aho benshi barimo bwicwa n’ibitero […]

Urutonde rw’abayobozi bayoboye umujyi wa Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, umujyi wa Kigali wagiye uyoborwa n’abayobozi batandukanye, byatumye kugeza ubu Kigali iza mu mijyi igenda itera imbere umunsi ku wundi. 1.Lt.Col Roza Kabuye Kabuye yashyize imbaraga nyinshi mu gukangurira abaturage ibyiza byo gusukura umujyi, hanashyirwaho ingengo y’imari yagenewe isuku n’isukurwa ry’umujyi wa Kigali. Si ibyo gusa […]

Ububiligi: Umunyarwanda wishe umugore we yahanishijwe igifungo cy'imyaka 27

Urukiko rwa Liege mu Bubiligi rwakatiye igifungo cy’imyaka 27, Aime Nyirindekwe, Umunyarwanda uba mu Bubiligi, wiyemereye ko yishe umugore we Diane Uwacu Mirimo. Nyuma y’amasaha ane hasuzumwa ibirego by’ubushinjacyaha n’ubwiregure bwa Nyirindekwe, Urukiko rwamuhamije icyaha cy’ubwicanyi kandi bugambiriwe, rumukatira igifungo cy’imyaka 27. Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamkuru bitandukanye mu Bubiligi, Urukiko rugendeye ku bimenyetso birimo n’ibyatanzwe na […]

Gen. Kararuza Athanase, umugore we n’umwana bashyinguriwe rimwe- AMAFOTO

Gen Kararuza wari umusirikare mu ngabo z’u Burundi, umugore we ndetse n’umwana wabo w’umukobwa bashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016, nyuma yo kuraswa n’abagizi ba nabi. Misa yo kubasezeraho bwa nyuma yabereye muri Kiliziya “LycĂ©e du St-Esprit” i Bujumbura, umuhango ukaba waragaragayemo amarira menshi n’agahinda basezera kuri uyu muryango wasigiye benshi […]

Burundi: Abantu 2 barasiwe mu kabari

Uko iminsi yicuma niko ibintu bikomeza kuba bibi mu mujyi wa Bujumbura, kuri ubu mu gace ka Kanyosha abantu bitwaje intwaro binjiye mu kabari kazwi ku izina rya “King Bar” bamisha amasasu mu bicaga akanyota babiri bahita bahagwa. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Bishasha cyo mu Burundi, ngo abo bantu baje bambaye imyenda ya gisirikare, bamaze kurasa […]

Kirehe: Polisi yafashe amakarito 60 y’ibinyobwa byinjizwaga mu buryo bwa magendu

​ Ku itariki ya 28 Mata 2016, Polisi y’u Rwanda yafashe umugore witwa Mukabugingo olive w’imyaka 30 ubwo yinjizaga ikinyobwa cyitwa Azam Energy drink gikorerwa muri Tanzaniya agicishije ku mipaka inyurwaho mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Polisi ikorera mu karere ka Kirehe yatangaje ko kugirango uyu mugore afatwe ari amakuru bahawe n’abaturage ko hari imodoka ifite […]