Bresil: Miss urusha abandi ikibuno cyiza yanyonze igare yambaye ubusa -REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Suzy Cortez, nyampinga wa Bresil urusha abandi ikibuno cyiza yagaragaye mu mujyi wa London mu gihugu cy’Ubwongereza anyonga igare yambaye ikariso ikibuno cye kiri ku Karubanda uko cyakabaye.
M1
Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mata yagaragaye i London, bikaba bibaye nyuma yaho yegukanye umwanya wa mbere wo kuba nyampinga uhiga abandi ku bwiza bw’ikibuno, aho yari ahanganye na bagenzi be bagera kuri 15.
M2
Asobanura ibanga yakoresheje ngo abe yarahize abandi kandi Bresil izwiho kuba ifite abakobwa beza, yagize ati” njyewe ubwanjye namaze amezi 4 nitegura, nkora imyitozo itandukanye ngo negukane iryo rushanwa.”
M4
Nk’uko Dailymail yabitangaje, ngo icyatunguye abantu ni uburyo uyu mukobwa yatinyutse akagaragaza ubwambure kandi yakabaye aba intangarugero.
M3
Gusa ku rundi ruhande, itangazamakuru rivuga ko nyuma yo kugaragaza ingano nyayo y’ikibuno cye muri uwo mujyi, byatumye bamurangarira, ndetse bamwe banavuga ko aramutse yiyamamarije kuba nyampinga w’isi ashobora kuza mu myanya ya mbere.
M5
Uku kwigaragaza kandi byanatumye avugwa cyane mu bitangazamakuru byo mu Bwongereza ndetse n’ahandi ku isi, mu rwego rwo kwimenyekanisha kurushaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *