Mark Ojara uhagarariye ishyaka rya NRM mu gace ka Pader yajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma yo guhanuka mu giti cy’imyembe.
Uyu mugabo ngo yikubise hasi ari mu gitondo ku wa 22 Gashyantare 2016 aho yageragezaga kumanura imyembe ihiye, ngo abe yafata ifunguro rya mugitondo.
Joseph Omona Lapit, umuyobozi muri ako gace yemeje ayo makuru ko Ojara, yahanutse muri icyo giti bitewe no kunyerera nyuma y’imvura yari yaraye iguye.
Uyu muvugizi aganira na Dailymonitor ku murongo wa telefoni yagize ati:“ Twamenye amakuru ko umuyobozi wa NRM mu gace ka Pader, yanyereye akikubita hasi ubwo yari mu giti cy’umwembe ,agiye gushakamo iyo arya nk’uko yari asanzwe abikora kuva cyera.”
Yongeyeho ko Ojara yikubise hasi abanje umutwe, bikaba byaratumye ananirwa guhumeka, atabarwa n’umwana we muto, ubwo yahuruzaga abari hafi aho, bahita bamutwara ku kigo nderabuzima kiri hafi aho mbere y’uko ajyanwa mu bitaro bya Kitgum.
Yatanze inama ku baturage abasaba kwirinda kurira ibiti muri iki gihe cy’imvura kuko guhanuka mu biti ngo ntibisaba kuba umwana cyangwa kuba ukuze.
Justine Ochen, ushinzwe icengezamatwara muri NRM yagize icyo avuga ku by’iyi mpanuka yabaye kuri mugenzi we maze ati:“Nka NRM turimo kumusengera ngo akire vuba, twumvise ko arembye cyane, ariko turizera ko abayobozi b’ishyaka ryacu muri Kampala babimenye. Tukaba twiringiye ko bazatanga ubufasha bakishyurira umuvandimwe wacu.”
Umuvandimwe wa Mark utifuje ko izina rye ritangazwa, yavuze ko arembye, bikaba byabaye ngombwa ko yimurirwa mu bitaro bikuru bya Murago ngo abagwe, nyuma y’uko byemejwe ko amaraso yamaze kwivanga n’ubwonko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


