Mu gihe harimo kugeragezwa ihagarikwa ry’intambara muri Siriya cyane cyane mu mujyi wa Aleppo aho amajana y’abantu amaze kwicwa mu cyumweru kimwe, Amerika irasaba Uburusiya kugira icyo busaba ingabo za Siriya ngo zihagarike imirwano ariko bukanga.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ikintu nyamukuru ari guhagarika imirwano i Aleppo, aho benshi barimo bwicwa n’ibitero by’indege.
Nk’uko bitangazwa na BBC, ngo Uburusiya bukomeje guhamya ko budashobora kubwiriza igisirikare ca Syria guhagarika kugaba ibitero ku bo bwita abakora iterabwoba bari muri uwo mujyi.
Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga muri USA, John Kerry, kuri iki cyumweru ngo ari i Geneve mu Busuwisi kuganira kuri icyo kibazo n’intumwa ya ONU ku kibazo cya Syria, Staffan de Mistura.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


