arton6954-640x410-1

Imirwano ya FARDC na M23 mu marembo ya Goma yateje ubwoba

Sangiza iyi nkuru

Imirwano ikomeye hagati y’ingabo z’umutwe wa M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kubura muri Teritwari ya Nyiragongo, hafi y’Umujyi wa Goma yateje ubwoba Muri wazalendo FARDC na FDLR.

Imirwano yabanje kubera mu gice cya Rusayo uhuje FARDC na FDLR ndetse na Wazalendo, ubwo bashaka kujya gutabara Shove ubwo M23 yaharasaga ndetse nindi mirwano yaberaga Kanyabuki , habayeho kutumvikana ku ihuriro rya Leta basubiranamo ari mako M23 yabegeraga.

Amakuru ahari nuko umuhanda Goma Rusthuro wamaze gufungwa nyuma yuko bivuzwe ko M23 iri kwegera igice cya Kibati muri Nyiragongo na Kilimanyoka. Ibi byatumye Wazalendo nyinshi zijya kwirundira Kibato ngo ziharindire umujyi wa Goma kuko byavugwaga ko M23 ishobora kuba yahagera.

Amakuru yemejwe n’umuvugizi w’Igisirikare cya M23 avuga ko kuva mu ma saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ingabo za FARDC ziriwe zisuka amabombe mu gace ka Kibumba; nyuma yo gufunga umuhanda uhuza Umujyi wa Goma na Rutshuru.

Col Willy Ngoma ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Nyuma yo kugirira ibibazo mu bice bya Lubero, Guverinoma yakomereje ku gufunga umuhanda Goma-Rutshuru hanyuma irasa ibisasu ahantu hatuwe cyane mu bice bya Kibumba.”

M23 yunzemo ko igomba kurinda abaturage.

Amakuru avuga ko kugeza mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere imirwano yarimo ijya mbere mu duce twa Kanyanja na Mutaho, hafi ya Kibati.

Ni nyuma y’uko FARDC yohereje ingabo n’aba-Wazalendo benshi muri utu duce.

Amakuru kandi avuga ko imirwano y’i Kibumba yatumye inyeshyamba za FDLR zari i Goma zitangira kwisuganyiriza mu bice bya Mubambiro mbere yo guhunga uyu mujyi.

Ni imirwano yadutse nyuma y’ibyumweru birenga bitatu inyeshyamba za M23 zari zimaze zirwanira na FARDC muri Teritwari ya Lubero.Igihe M23 yakandagira Kibati byaba bivuze ko Imirwano igeze mu mujyi wa Goma , buryo ukaba utabura kuvuga ko uyu mujyi uri kugenda usumbirizwa nizi ngabo za M23.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *