Urukiko rwa Liege mu Bubiligi rwakatiye igifungo cy’imyaka 27, Aime Nyirindekwe, Umunyarwanda uba mu Bubiligi, wiyemereye ko yishe umugore we Diane Uwacu Mirimo.
Nyuma y’amasaha ane hasuzumwa ibirego by’ubushinjacyaha n’ubwiregure bwa Nyirindekwe, Urukiko rwamuhamije icyaha cy’ubwicanyi kandi bugambiriwe, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.
Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamkuru bitandukanye mu Bubiligi, Urukiko rugendeye ku bimenyetso birimo n’ibyatanzwe na Muganga wasuzumye umurambo wa Mirimo, rwasanze Nyirindekwe yarakoze icyo cyaha abigambiriye, bitandukanye n’ibyo yavugaga ko yamwishe by’impanuka.
Urukiko rwemeje ko atishwe no kuba yaramusunitse biturutse ku makimbirane bagiranye gusa, ko ahubwo isuzuma rya muganga ryagaragaje ko Mirimo yishwe no kumupfuka imyanya y’ubuhumekero
Nyirindekwe w’imyaka 36 yishe umugore we Mirimo wari ufite imyaka 30 mu ijoro ryo kuwa 29 rishyira 30 Mata 2013, ahita ashyira umurambo we mu modoka awujyana kuwujugunya muri “Parc de la Boverie.”
Yamwishe nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bashakanye byemewe n’amategeko, akaba yaramuhoye amakimbirane yaturukaga ku kuba Mirimo yarashinjaga Nyirindekwe kumuca inyuma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


