Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina rya The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella batangaje ko bitegura kwibaruka imfura yabo nyuma y’umwaka umwe bakoze ubukwe.
Aya makuru yamenyekanye binyuze mu gace gato k’amashusho Uwicyeza Pamella yashyize hanze ubwo hakorwaga amashusho y’indirimbo nshya ya The Ben yise “True Love,” ateganya gusohora vuba.
The Ben na Uwicyeza Pamella bakoze ubukwe bw’akataraboneka ku itariki ya 23 Ukuboza 2023, nyuma yo gusaba no gukwa ku itariki ya 15 Ukuboza muri ibyo birori byabereye mu ihema riri ku Intare Conference Arena mu karere ka Gasabo.
Ubukwe bwabo bwari bwitabiriwe n’abakunzi babo benshi ndetse n’ibyamamare bitandukanye, byerekana urukundo rukomeye rw’aba bombi.
Kuri ubu mu gihe bitegura kwinjira mu rugendo rushya rwo kuba ababyeyi, abakunzi babo bakomeje kubagezaho ubutumwa bwo kubifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rwo kwibaruka imfura yabo.
The Ben ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba, akaba azwi cyane ku ndirimbo z’urukundo zagiye zikora ku mitima ya benshi.



