Urutonde rw’abayobozi bayoboye umujyi wa Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, umujyi wa Kigali wagiye uyoborwa n’abayobozi batandukanye, byatumye kugeza ubu Kigali iza mu mijyi igenda itera imbere umunsi ku wundi.
1.Lt.Col Roza Kabuye
Kabuye yashyize imbaraga nyinshi mu gukangurira abaturage ibyiza byo gusukura umujyi, hanashyirwaho ingengo y’imari yagenewe isuku n’isukurwa ry’umujyi wa Kigali.
rose-kabuye
Si ibyo gusa kuko yanagize uruhare rukomeye mu gushishikariza abanyarwanda bari bahungutse kwihutira kubaka inzu zabo bakava mu z’abandi babohoje.
2.Musoni Protais
Uyu munyapolitiki yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gushyiraho gahunda yo gutuza abaturage, ubwo bahabwaga ibibanza muri gahunda yiswe TTP.
Musoni
Iyo gahunda yo gutuza abantu, ni kimwe mu bikorwa bikomeye byaranze ubuyobozi bwe mbere y’uko ahindurirwa imirimo.
3.Marc Kabandana
Uyu mugabo ni umwe mu bagerageje gushimangira bimwe mu bikorwa by’abamubanjirije ariko nyuma aza gukora ibihabanye n’imiyoborere, birimo kunyereza umutungo wa Leta, no kwica amategeko agenga amasoko ya Leta.
kabandana
Ibyo byatumye urukiko rumukatira gufungwa imyaka 4 n’amezi 6 acibwa n’ihazabu ingana n’ibihumbi 250.
4.Mutsindashyaka Theoneste
Uyu mugabo bivugwa ko yaba yarabaye umusemburo wo kuvugurura imyubakire, gutera indabo n’ibiti ku mihanda hafi ya yose no kurwanya akajagari.
mutsi
Mutsindashyaka kandi ni umwe mu bagennye bakanashyiraho igishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali nyuma y’uko akajagari ariko kari kiganje.
5.Dr.Aissa Kirabo Kakira
kirabo
Kirabo yagiye yunganira za koperative z’urubyiruko mu kwiteza imbere, anakomerezaho gushimangira bimwe mu bikorwa byari byaratangiwe n’abamubanjirije, birimo kunoza imyubakire, gushimangira igishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali.
6.Fidele Ndayisaba
Uyu muyobozi aganira na Celebs Magazine, yavuze ko usibye we na Dr.Aissa Kirabo nta bandi bayoboye Kigali ifite imiterere, (Structure)nk’iyo ifite muri iki gihe.
mayor-8
Ati”Abo batubanjirije bayoboraga ikitwa Perefegitura , murumva ko bifite itandukaniro rikomeye”
7.Monique Mukaruliza
Monique kugeza ubu ni we muyobozi w’umujyi wa Kigali, nyuma y’amatora yabaye muri Gashyantare 2016 aho yasimbuye mugenzi we Fidele Ndayisaba na we wakoze ibikorwa bikomeye ngo Kigali ibe ikitegererezo.
muka
Uyu muyobozi mushya wa Kigali akaba yitezweho kusa ikivi cya bagenzi be bamubanjirije dore ko afite uburambe mu miyoborere.
Kugeza ubu umurwa wa Kigali uri mu mijyi ishimwa n’amahanga mu kugira isuku, n’umutekano, aho buri wese ashobora kugenda yisanzuye haba nijoro cyangwa kumanywa ntacyo yikanga bitewe n’umutekano uhagije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *