Abasirikare bo mu gihugu cya Uganda bakoze umukwabo w’ijoro bitwaje amatara amurika cyane maze bafata babiri babiri (Couples) basambanaga, bamwe banaryamye basinziriye.
Ni mu ishyamba riri ku nkengero z’ikiyaga cya Nabugabo giherereye mu Karere ka Masaka mu gihugu cya Uganda, bose bakaba basambaniraga mu mwijima w’ijoro ntacyo bikanga, buri couple yagiye yibugika mu mwanya wayo, nta we uvogera undi.
Yari ikipe igizwe n’abapolisi n’abasirikare, ikaba yagiye ifata umugabo n’umugore basambanaga, hari abo bafataga bambaye ubusa, abandi bagasanga bataratangira igikorwa kimwe n’abo yasanze basoje ubusambanyi baryamye banasinziriye.
Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje, bamaraga gufatwa bakabazwa icyo bakora mu ishyamba, nyuma yo kubura ibisubizo bamwe muri bo bagerageje kwiruka bambaye ubusa, inkweto n’imyambaro yo hasi bakabitwara mu ntoki.














