dr-congo-soldiers-patrol

FARDC/M23: Impamvu imirwano izakomeza gukara kugeza mu mpera za Mutarama

Sangiza iyi nkuru

Imirwano ikomeye n’ibikorwa bya gisirikare birimo Ingabo za DRC (FARDC) n’imitwe yitwara gisirikare bafatanya, ingabo mpuzamahanga, ndetse n’inyeshyamba za M23 birashoboka ko izakomeza mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugeza nibura mu mpera za Mutarama.

Kugerageza gushyira mu bikorwa ihagarikwa ry’imirwano guherutse ntacyo kwagezeho, harimo n’inama yasubitswe yari kubera muri Angola hagati mu Kuboza hagati y’abakuru b’ibihugu bya DRC n’u Rwanda, nyuma y’uko DRC yisubiye ku ngingo yo gushyikirana na M23.

Mu byumweru bishize, hongeye gusubukurwa imirwano ikomeye hagati ya M23, FARDC, n’indi mitwe yitwaje intwaro, harimo hafi ya Goma na Lubero, hafi ya Butembo. Nibwo indege z’indwanyi za FARDC zongeye kugaragara mu ntambara nyuma y’igihe kinini na nyuma yo gukora impinduka mu buyobozi bw’ingabo.

Kuva muri Gashyantare, imirwano n’ibitero bya mortiers byibasiye ahantu hakikije Sake na Goma, byasize bihitanye nibura abasirikare batanu ba Afurika y’Epfo bari mu bagize Ubutumwa bw’Umuryango w’iterambere rya Afurika y’Amajyepfo muri Congo (SAMIDRC) bishwe abandi benshi barakomereka. Ibisasu bya rutura byaguye mu nkambi hafi ya Goma no hafi yayo byahitanye abasivili benshi, cyane cyane impunzi.

Kuri ubu, umuhanda Goma na Sake ukunze gufungwa n’inyeshyamba cyangwa ugafungwa kubera imirwano, bigatuma gutwara ibicuruzwa bidindira. Imirwano hafi ya Sake na Goma ishobora guhungabanya cyane itangwa ry’ibicuruzwa biva mu majyaruguru, iburengerazuba, no mu majyepfo, hagasigara gusa umupaka w’ubutaka n’u Rwanda nk’umuhanda usigaye winjira cyangwa usohoka mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abayobozi kandi bashobora gushyira mu bikorwa ingamba zo gucunga urujya n’uruza kugirango bahangane n’iki kibazo. Abenegihugu bashobora gukora imyigaragambyo muri kariya karere, harimo no muri Goma, kugirango bamagane FARDC itagira ikintu ikora cyangwa izo ngabo z’amahanga zidakora icyo zari zitezweho.

Imyigaragambyo nk’iyi yagiye iba kenshi kandi rimwe na rimwe yagiye isiga abayitabiriye cyangwa abashinzwe umutekano bakomeretse cyangwa bishwe. Urugero ni imyigaragambyo yo kuwa 30 Kanama 2023 i Goma yiciwemo abasivili basaga 150 ubwo bari mu myigaragambyo yo gusaba MONUSCO kuva muri Congo.

Umuyobozi mushya wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Pacifique Masunzu, bivugwa ko ari indwanyi y’akataraboneka, yavuye i Kinshasa ahawe amabwiriza yo kwisubiza ibice byafashwe na M23, ibintu bitazamworohera na gato aho bamwe basanga ari umutego yatezwe wo kujya kurwanya benewabo byamunanira agashyirwa ku ruhande nk’abandi Banyekongo bose b’Abatutsi bakomeje kwibasirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *