Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, afatanije n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda, bakiriye kandi basabana n’abanyamuryango b’umuryango Nyarwanda mu mahanga.
Iki gikorwa kiswe “Guhura & Kuramukanya” cyari umwanya wo guhura, guhuza, no gusabana n’abagize Diaspora Nyarwanda hirya no hino ku Isi yose no kwifurizanya umwaka mushya mwiza wa 2025.
Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yashimye uruhare rwa diaspora Nyarwanda mu iterambere ry’u Rwanda.




