Kubara 27:2-4
â Bahagarara imbere ya Mose na Eleyazari umutambyi, nâabatware bâiteraniro ryose ku muryango wâihema ryâibonaniro, baravuga bati:
âData yapfiriye mu butayu kandi ntiyari mu iteraniro ryâabiteranyirije kugomera Uwiteka bafatanyije na Kora, ahubwo yapfanye ibyaha bye ubwe kandi ntiyabyaye abahungu.
Ni iki gikuza izina rya Data mu muryango? Ni uko atabyaye umuhungu? Uzaduhe gakondo muri bene wabo wa Data.â
Ese ukora iki iyo hari ikigerageje kugutwara ibyawe?
Abakobwa batanu ba Selofehadi bavanguwe ku bijyanye nâumurage ku Butaka bwâIsezerano maze banga kwicara ngo bemere ayo âmakosaâ nkâicyerekezo cyabo. Batekereje guhindura ibiriho!
Abantu benshi ntibashaka imbaraga zikenewe kugira ngo bashobore guca mu nzitizi bahura na zo mu buzima. Umwanzi azana ibibazo mu buzima bwabo kubera ko badashobora guhaguruka ngo bavuge bati: â Birahagije!â
Abantu bumva nta cyo bakora ku bibabaho nta kintu bageraho mu buzima.
Abantu bamwe batekereza ko nibaba Abakrisitu, buri kimwe kizava mu ijuru kikabazaho.
Ibi si byo Ijambo ryâImana rivuga. Yosua 1:8 haravuga ko tubona imigisha kandi tugahirwa iyo Imana yatuvuzeho Ijambo, bitekerezeho ku manywa na nijoro kandi ukomeze witegereze. Bitwara imbaraga zo kuvuga, imbaraga zo gusoma, kwiga no gutekereza ku Ijambo ryâImana kandi bigatwara imbaraga gukora ibyo Ijambo risaba buri munsi, umwe ugashira, undi ukaza.
Ugomba gusanganira icyo Imana ivuga. Iyo bibaye ibintu bitugeza ku merekezo yacu, umurage wacu nyawo imbere yâImana cyangwa ku bo dushakana cyangwa se ku bana bacu nâubuzima bwacu, dukenera guhatana nâibishoboka mu buzima bwacu.
IIjambo ryâImana rigira riti: â Inzozi zizanwa nâimiruho myinshi kandi ijwi ryâumupfapafa rimenyekanira ku magambo menshiâ (Umubwiriza 5:3). Inzozi ziza iyo dufite ubushobozi nâindoto dushaka kugeraho. Ni kamere ya muntu kudashaka kugira icyo akora ku kintu runaka cyangwa ngo ahangane nâigihe runaka.
Kwiga amashuri menshi bisaba imbaraga nyinshi ndetse nâamahugurwa menshi kugira ngo dutegure ahazaza heza Imana yatugeneye. Bisaba imbaraga nâubushake kuva mu mudendezo. Ariko nâImana idukura muri wa mudendezo. Buri gihe iduha umukora kugira ngo dukore ibirenze ku byo dukore, dukure kandi dufate byinshi.
Iduha umukoro usaba ko tuyizera maze tugakorera mu kwizera. Ntabwo itwemerera ko duturiza hasi.
Haguruka kandi utera intambwe ukomeye, ufite urukundo, ubwenge nâineza. Imana yo mu ijuru yaguhaye ubushobozi nâisezerabo. Yaguhaye umurage ukomeye muri Krisitu Yesu.
Baho mu buzima ushaka umugisha Imana yahaye ubuzima bwawe, inzozi washobora gukurikira kandi ukazigeraho. Ntubeho utegereje ahubwo urenge imbibi, ugerageze ubuzima kandi buzahinduka.
Umukozi wâImana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye yâivugabutumwa yise â Nibintije Evangelical Ministriesâ asigaye adufasha mu kugabura ijambo ryâImana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa nâiki.

Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
nemevangelism@yahoo.com


