ni-4.png

Ubuzima buhe umukoro- Rev. Nibintije

Sangiza iyi nkuru

Kubara 27:2-4

“ Bahagarara imbere ya Mose na Eleyazari umutambyi, n’abatware b’iteraniro ryose ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, baravuga bati:

‘Data yapfiriye mu butayu kandi ntiyari mu iteraniro ry’abiteranyirije kugomera Uwiteka bafatanyije na Kora, ahubwo yapfanye ibyaha bye ubwe kandi ntiyabyaye abahungu.

Ni iki gikuza izina rya Data mu muryango? Ni uko atabyaye umuhungu? Uzaduhe gakondo muri bene wabo wa Data.”

Ese ukora iki iyo hari ikigerageje kugutwara ibyawe?

Abakobwa batanu ba Selofehadi bavanguwe ku bijyanye n’umurage ku Butaka bw’Isezerano maze banga kwicara ngo bemere ayo ‘makosa’ nk’icyerekezo cyabo. Batekereje guhindura ibiriho!

Abantu benshi ntibashaka imbaraga zikenewe kugira ngo bashobore guca mu nzitizi bahura na zo mu buzima. Umwanzi azana ibibazo mu buzima bwabo kubera ko badashobora guhaguruka ngo bavuge bati: “ Birahagije!”

Abantu bumva nta cyo bakora ku bibabaho nta kintu bageraho mu buzima.
Abantu bamwe batekereza ko nibaba Abakrisitu, buri kimwe kizava mu ijuru kikabazaho.

Ibi si byo Ijambo ry’Imana rivuga. Yosua 1:8 haravuga ko tubona imigisha kandi tugahirwa iyo Imana yatuvuzeho Ijambo, bitekerezeho ku manywa na nijoro kandi ukomeze witegereze. Bitwara imbaraga zo kuvuga, imbaraga zo gusoma, kwiga no gutekereza ku Ijambo ry’Imana kandi bigatwara imbaraga gukora ibyo Ijambo risaba buri munsi, umwe ugashira, undi ukaza.

Ugomba gusanganira icyo Imana ivuga. Iyo bibaye ibintu bitugeza ku merekezo yacu, umurage wacu nyawo imbere y’Imana cyangwa ku bo dushakana cyangwa se ku bana bacu n’ubuzima bwacu, dukenera guhatana n’ibishoboka mu buzima bwacu.

IIjambo ry’Imana rigira riti: “ Inzozi zizanwa n’imiruho myinshi kandi ijwi ry’umupfapafa rimenyekanira ku magambo menshi” (Umubwiriza 5:3). Inzozi ziza iyo dufite ubushobozi n’indoto dushaka kugeraho. Ni kamere ya muntu kudashaka kugira icyo akora ku kintu runaka cyangwa ngo ahangane n’igihe runaka.

Kwiga amashuri menshi bisaba imbaraga nyinshi ndetse n’amahugurwa menshi kugira ngo dutegure ahazaza heza Imana yatugeneye. Bisaba imbaraga n’ubushake kuva mu mudendezo. Ariko n’Imana idukura muri wa mudendezo. Buri gihe iduha umukora kugira ngo dukore ibirenze ku byo dukore, dukure kandi dufate byinshi.
Iduha umukoro usaba ko tuyizera maze tugakorera mu kwizera. Ntabwo itwemerera ko duturiza hasi.

Haguruka kandi utera intambwe ukomeye, ufite urukundo, ubwenge n’ineza. Imana yo mu ijuru yaguhaye ubushobozi n’isezerabo. Yaguhaye umurage ukomeye muri Krisitu Yesu.

Baho mu buzima ushaka umugisha Imana yahaye ubuzima bwawe, inzozi washobora gukurikira kandi ukazigeraho. Ntubeho utegereje ahubwo urenge imbibi, ugerageze ubuzima kandi buzahinduka.

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

ni-4.png

Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
nemevangelism@yahoo.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *