Tuzabicana n’abagore banyu n’abana- Ofisiye mu Burundi abwira abarwanya Leta ya Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Ofisiye mu gipolisi cy’u Burundi yakuye imitima abatavuga rumwe na Leta nyuma yo kubabwira ko bacizanwa n’umuryango wabo nta we usigaye.

Ibi uyu muyobozi muri Polisi yabitangarije abaturage mu nama rusange yaberaga mu Ntara ya Muyinga. Komiseri wa polisi mu Burasirazuba bw’Intara ya Muyinga, Nibibogora Jerome yabwiye abaturage aya magambo yabakuye umutima mu nama yaberaga mu gace ka Gasogwe.

Igitangazamakuru AFP gifite amajwi y’iki kiganiro yagezaga kuri aba baturage, Komiseri Jerome ngo yagize ati “Ndashaka kubwira buri umwe wese wiha gukoresha inama z’ijoro mu rugo rwe ko urimo gukururira ibyago umuryango wawe”.

AFP cyakomeje gitangaza ko abaturage batandukanye basubiyemo amagambo ye, avuga ko yaba umwana cyangwa se umugore nta n’umwe uzasigara.

Ngo yagize ati “Niba ugambiriye guhungabanya umutekano, nzahakwicira. Nubwo wazaba uri kumwe n’umugore n’umwana ubwo mwese muzagendera hamwe”.

Nibibogora Jerome ashyirwa mu majwi cyane mu bapolisi barwanyije abigaragambyaga bamagana manda ya Gatatu ya Perezida Nkurunziza mu mwaka wa 2015, ngo akaba yari umuyobozi wa Polisi mu Majyepfo y’Umujyi wa Bujumbura kugeza muri Gashyantare 2015.

Abarwanya Leta bari mu gihugu cy’u Burundi bakomeje kwibasirwa ni ababarizwa mu ishyaka CNL rya Agathon Rwasa, aho bashinja inzego zitandukanye kubafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusenyerwa ibiro no kubitwika, kwicwa n’ibindi bikorwa bavuga ko ari ibyo kubaburabuza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Tuzabicana n’abagore banyu n’abana- Ofisiye mu Burundi abwira abarwanya Leta ya Nkurunziza
    UYU NIGICUCU KITAGIRA. UBWENGE AZABICA SE MAZEWE AZABEHO IMYAKA INGAHE !AZABARE IMBONERA KURE NINTERAHAMWE ZISHE.ABANTU IZIMAZE GUPFA UKO ZINGANA N’A HITLER WISHE MILIONI ZITABARIKA YARAPFUYE NANKANTSWE IMBWA YUMUSEGA

  2. Tuzabicana n’abagore banyu n’abana- Ofisiye mu Burundi abwira abarwanya Leta ya Nkurunziza
    UYU NIGICUCU KITAGIRA. UBWENGE AZABICA SE MAZEWE AZABEHO IMYAKA INGAHE !AZABARE IMBONERA KURE NINTERAHAMWE ZISHE.ABANTU IZIMAZE GUPFA UKO ZINGANA N’A HITLER WISHE MILIONI ZITABARIKA YARAPFUYE NANKANTSWE IMBWA YUMUSEGA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *