Israel_Palestinians_09681

Hamas yagaragaje urutonde rw’imbohe 34 yiteguye kurekura mu masezerano na Israel

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas yasangije BBC urutonde rw’imbohe 34 zafashwe bugwate n’uyu mutwe w’Abanyapalestine uvuga ko witeguye kurekura mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano ashobora guhagarika imirwano na Israel. Gusa, ntihazwi neza umubare w’abo Hamas yagaragaje ku rutonde bakiriho.

Muri bo harimo abagore 10 n’abagabo bakuru 11 bafashwe bugwate bafite hagati y’imyaka 50 na 85, ndetse n’abana bato Hamas mbere yavuze ko baguye mu gitero cy’indege cya Israel.

Bamwe muri iz’imbohe Hamas ivuga ko barwaye nabo bashyizwe ku rutonde.

Amakuru aturuka muri minisiteri y’ubuzima muri Gaza iyobowe na Hamas ivuga ko mu mpera z’icyumweru gishize ibitero by’indege bya Israel byahitanye abantu barenga 100.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel byahakanye amakuru avuga ko Hamas yahaye Israel urutonde rw’imbohe.

Icyemezo cya Hamas cyo kurekura amazina y’imbohe cyabonwe na bamwe nko kugerageza kongera igitutu cy’abaturage kuri leta ya Israel.

Imishyikirano yo guhagarika imirwano yasubukuwe i Doha, muri Qatar, mu mpera z’icyumweru, ariko ibiganiro bigaragara ko bitaratera intambwe igaragara.

Umuyobozi muri Hamas yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko amasezerano ayo ari yo yose yo gusubiza imbohe z’Abisiraheli azaterwa n’amasezerano ya Israel yo kuva muri Gaza n’agahenge cyangwa guhagarika intambara burundu.

Izi mbohe zajyanwe bunyago muri Gaza n’abarwanyi ba Hamas mu gitero bagabye mu majyepfo ya Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023. Icyo gihe abarwanyi ba Hamas bishe abaturage 1200 ba Israel mbere yo gutwara imbohe 251.

Minisiteri y’ubuzima ya Hamas ikorera muri ako karere ivuga ko ibikorwa bya gisirikare bya Israel byo gusenya Hamas byahitanye byibuze abantu 45,805 muri Gaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *