Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 6 Mutarama 2025, abantu bitwaje intwaro bambaye impuzankano za FARDC bishe barashe umuganga wo ku Kigo Nderabuzima cya Rusayo, muri Teritwari ya Nyiragongo, hafi y’Umujyi wa Goma.
Nk’uko bitangazwa n’abatangabuhamya, ngo abagabo bitwaje intwaro bambaye impuzankano za FARDC barashe begereye Ayishakiye Daniel kuri iki Cyumweru 5 Mutarama saa kumi n’ebyiri n’igice z’ijoro muri metero zitageze ku 100 uvuye ku bitaro mu gihe yihutaga ajya gutabara ubuzima nk’uko bigaragara kuri X.
Bati: “Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, Daniel yihutaga ajya kuvura abarwayi be, abasirikare babiri ba FARDC bamusaba kubaha terefone ye, abasobanurira ko ari umuforomo kandi ko ari kwihuta ajya kuvura abarwayi, umwe muri bo abantu aramurasa. Yamurashe isasu rimwe mu gituza n’irindi mu kiganza cyari gifashe terefone ifite agaciro kari munsi y’Amadolari 15. Batwaye terefone basiga mugenzi wacu hasi. Tumaze kubimenya, twamufashe kugirango tugerageze kumutabara ariko biba iby’ubusa. Ubu umurambo we uri mu bitaro bya CBCA NDOSHO. Niba twe, abaforomo, duhigwa nk’umuhigo udafite kirengera, murashaka ko twita gute ku bantu bavanwe mu byabo bahunga imirwano? ”
Uyu muforomo Ahishakiye Daniel yari yiubatse kandi asize umugore n’abana 3. Ikigo Nderabuzima cya Rusayo giherereye iruhande rw’inkambi y’abavanwe mu byabo yaho. Daniel yafatwaga nk’intwari mu bavanwe mu byabo, aho ngo yavuye abantu benshi bahunze bahura n’indwara nyinshi n’impanuka ziterwa n’intambara.


