Nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF yo muri Suwede, Byiringiro Lague yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu Rwanda mu gotondo cyo kuri uyu wa Mbere mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports.
Akigera ku kibuga cy’indege uyu mukinnyi yakiriwe n’umuyobozi wa Rayon Sports, Bwana Thadée Twagirayesu ndetse n’umuyobozi ushinzwe imishinga muri iyi kipe, Claude Mushimire.
Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko uyu musore ashobora gusinyira iyi kipe mu gihe kingana n’amezi atandatu yarangirana na shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.
Lague arifuza gusinyira Rayon Sports amasezerano y’amezi atandatu akaba ari gusaba umushahara w’ibihumbi bibiri by’amadorari ku kwezi.
Uyu mukinnyi aramutse asinyiye Rayon Sports byayifasha kongera imbaraga mu ikipe yab cyane ko uyu musore afite ubushobozi bwo gukina neza mu kibuga ndetse no gufasha ikipe mu mikino ya shampiyona.
Nubwo amakuru avuga ko Byiringiro Lague ashobora gusinyira ikipe ya Rayon Sports hari kandi andi makuru avuga ko yageze muri Tanzania aho bivugwa ko hari amakipe abiri yo muri icyo gihugu ashaka kumusinyisha.



