Abaturage bo muri Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke, mu Majyaruguru yâUburengerazuba bwâu Burundi, bakomeje kugaragaza ko bafite impungenge baterwa nâabavuga Ikinyarwanda bakomeje kuboneka mu ishyamba rya Kibira.
Aba baturage bashimangira ko aba bantu bavuga ikinyarwanda bakambitse mu ishyamba rya Kibira, bakavuga ko bakorana nâundi mutwe wâabambaye imyenda yâigisirikare cyâu Burundi.
Aba baturage bavuga ko batakirara mu ngo zabo kubera ubwoba. Aba bavuga Ikinyarwanda ngo bakaba babarizwa mu duce twa Gitukura, Kibande, Gasebeyi, Ruhororo, Gafumbegeti na Rutorero hose hakaba ari muri Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke.
Ikinyamakuru sosmedias/Burundi gitangaza ko nâubwo aba bantu bahamaze iminsi, inkomoko yabo itaramenyekana. Umwe mu bayobozi bâinzego zâibanze baganiriye, yagitangarije ko atemerewe gutanga amakuru.
Ati âAbantu bavuga Ikinyarwanda baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 6 Ugushyingo 2019â. Ngo mu minsi ibiri bahageze nibwo ku butaka bwâu Rwanda hagabwe igitero, hari yâumupaka wâu Rwanda nâu Burundi.
Abaturage baturiye utu duce ngo âBakaba batakibasha kurara mu ngo zabo kubera gutinya ko bagirirwa nabi nâabo bantu bavuga ko bataziâ.
Iki kinyamakuru kigerageza kuvugana nâumuyobozi wa Batayo ya 212 mu Cibitoke, yagitangarije ko ishyamba kimeza rya Kibira rikora ku mupaka nâu Rwanda ririnzwe nâabasirikare bâu Burundi.
Uyu muyobozi utatangajwe amazina akaba yahakanye aya makuru avuga ko iri shyamba ririmo nâabitwaje intwaro bavuga Ikinyarwanda baturutse mu hanze yâigihugu, ko ririnzwe n’igisirikare cy’u Burundi.


