Mu gihe hirya no hino mu mujyin wa Kigali hagaragara ikibazo cy’ibura ry’amazi ,Abaturage bo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza, baratakamba kubera ibura ry’amazi kuko ubu bakoresha amazi y’ikiyaga cya Kibare, yanduye cyane kuko ngo aba arimo ico riva mu myenda baba bameseyemo, ndetse n’inka zayashotsemo.
Aya mazi abaturage bemeza ko aba asa nabi hari bamwe bahamya ko bamaze kumenyera kuyanywa atanatetse, n’ubwo baba bazi ko afite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Nyiransengimana Seraphine,avugana n’abanyamakuru yagize ati:“Aya mazi turayakoresha cyane no kuyanywa turayanywa kuko twabuze za robine, tuyanywa uko ari kuko nta kundi.”
Undi witwa Niyonsenga Protegene, yagize ati: “Aya mazi ni mabi cyane inka ziyashokeramo, umuntu ugize icyokere akajyamo akoga natwe uyakeneye araza akavoma akayatwara mu mudugudu, tukayatekesha tukanayanywa.”

Abadashoboye kugera ku kiyaga ijerekani y’aya mazi bayigura amafaranga 100.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego yemera ko ikibazo cy’amazi meza ari ingorabahizi muri aka gace, gusa yizeza abaturage ko hari ingamba zafashwe.
Yagize ati: “Ikibazo cy’amazi ni ikibazo gikomeye cyane kuko umuyoboro w’amazi uhari urangana n’imyaka uyu murenge umaze utuwe, ikibazo cy’amazi kiri mu by’ibanze umurenge washyikirije akarere ko byakwitabwaho muri iyi ngengo y’imari.”
Umurenge wa Ndego watangiye guturwa mu mwaka wa 1995, ufite abaturage 9000, ubu bakaba barikubye inshuro 2, ni umurenge ukikijwe n’ibiyaga nka Kibare n’Ihema.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com


