86c746d0-a996-11ef-bd2f-571080888323

U Bufaransa bwaburiye Donald Trump ushaka kwigarurira Greenland

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 8 Mutarama 2025, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noel Barrot, yihanangirije Perezida wa Amerika watowe, Donald Trump, amusaba kwirinda gutera ubwoba “imipaka yigenga.”

Iki gitekerezo cya Barrot kije nyuma y’uko Trump yanze gukuraho ko ashobora gukoresha  igisirikare mu kwigarurira Greenland, agace kigenga k’igihugu kibarizwa mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Danemark.

Ibyo Minisitiri yavuze

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Jean-Noel Barrot, yatangarije Radiyo y’u Bufaransa ati: “Nta mpamvu yatuma EU ireka ibindi bihugu byo ku Isi, icyo ari cyo cyose, bigatera ku mipaka yigenga.”

Yongeyeho ko, nubwo atizera ko Amerika “yazatera” Greenland, “twinjiye mu gihe kirimo kugaruka cy’itegeko ry’ukomeye kurusha abandi (law of the strongest).” Mu Kinyarwanda cyiza ni nko kuvuga ngo “akaruta akandi karakamira”.

Barrot yagize ati: “Biragaragara ko nta mpamvu yatuma Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi wemerera ibindi bihugu byo ku Isi gutera imipaka yigenga, uwo ari we wese.” “Turi umugabane ukomeye.”

Kuki Trump ashaka Greenland?

Ku wa Mbere, Trump yanze gukuraho igitekerezo cyo gukoresha ibikorwa bya gisirikare cyangwa ubukungu mu rwego rw’icyifuzo cye ko Amerika yakwigarurira Greenland n’Umuyoboro wa Panama.

Abajijwe Trump yagize ati: “Oya, sinshobora kukwizeza kimwe muri ibyo byombi. Ariko nshobora kuvuga ibi, turabikeneye kubw’umutekano w’ubukungu”.

Kuri uyu wa Kabiri ushize ndetse n’ikimenyimenyi, umuhungu wa Donald Trump, Donald Trump Jr. yageze muri Greenland nyuma y’uko se atangaje ko ako karere kagomba kuba aka Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *