578b7cb207bc08e0304013c63b6ad416

Ibyamamare nka Paris Hilton mu batakaje inzu mu nkongi yibasiye Los Angeles

Sangiza iyi nkuru

Billy Crystal na Paris Hilton bari mu byamamare byabuze amazu mu nkongi z’umuriro zibasiye  Los Angeles mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amazu arenga 1.000 yarahiye arakongoka kubera ko inkongi esheshatu zitandukanye mu mujyi no mu nkengero zawo, zibatsemo inzu z’ibitangaza z’ibyamamare muri Hollywood.

Kamwe mu duce twibasiwe cyane n’iyi nkongi cyane ni Pacific Palisades, aho inkongi yakwijwe n’umuyaga yahereye kuri hegitari magana ukaba umaze kugera ku bihumbi birenga 15.000 kuva ku wa Kabiri.

15779013 010825 cc ap california wildfire flames neighborhood 1280 img

Igice kinini , kigizwe n’imihanda iri mu dusozi yubatswe ku misozi ya Santa Monica kandi ikamanuka ikagera ku nkombe z’inyanja ya Pasifika, yahindutse umuyonga.

Umukinnyi wa filimi James Woods wakinnye muri filime zirimo Nixon na Casino, yarize cyane kuri CNN ubwo yasobanuraga gutakaza umutungo we wubatse mu gace ka Pacific Palisades.

Yatangarije uyu muyoboro wa televiziyo ati: “Umunsi umwe urimo koga muri pisine hanyuma umunsi ukurikiye ugasanga byose byagiye.”

Yahanaguye amarira ubwo yasobanuraga uburyo mwishywa w’umugore we w’imyaka umunani yabahaye udufaranga yari yaribikiye ngo atange umusanzu mu kongera kubaka inzu yabo.

e8f4b6c916abb65194df1b36cc29d29b

Umukinnyi wa filimi, Billy Crystal mu ijambo rye yatangaje ko we n’umugore we Janice, “bababajwe cyane” no kubura inzu yabo iherereye Pacific Palisades aho babaga kuva mu 1979.

Ibindi byamamare nka Jennifer Aniston, Bradley Cooper, Tom Hanks, Reese Witherspoon, Adam Sandler na Michael Keaton na bo ngo bafite amazu muri Pacific Palisades.

Icyamamare Paris Hilton umuragwa w’amahoteli yose uzi yitwa Hilton, yavuze ko yatakaje inzu yabo muri Malibu.

Yanditse ku rubuga rwa Instagram ati: “Kwicarana n’umuryango wanjye, tureba amakuru, no kubona inzu yacu muri Malibu ishya igakongoka kuri televiziyo ni ikintu hadakwiye kugira umuntu n’umwe wahura nacyo”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *