Perezida Paul Kagame yatangaje ko yigeze gutumwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC gusaba inyeshyamba za M23 kuva mu mujyi wa Bunagana zigenzura, yamutumikira undi bikarangira atubahirije ibyo yari yemeye.
Byabaye muri Nzeri 2022 ubwo Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriraga na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahaberaga inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru, yakomoje ku kuba amaze igihe yitabira ibiganiro bitandukanye bigamije gukemura ibibazo by’u Rwanda na RDC ariko ntihagire ikigerwaho, avuga ko amaze kurambirwa gukora ingendo zitagira icyo zitanga.
Ni nyuma y’uko ku wa 15 Ukuboza yagombaga guhurira na Tshisekedi i Luanda, gusa inama bagombaga guhuriramo iza gusubikwa ku munota wa nyuma.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta wagakwiye kwibaza impamvu atagiye i Luanda, kuko inshuro zose yagiye ajyayo nta kigeze kigerwaho.
Yagize ati: “[Niba ntaragiye i Luanda] ikindi gihe nagiyeyo byagenze gute? Mu by’ukuri byageze aho numva ndambiwe ingendo. Twagiye tugira inama i Nairobi buri gihe nkazitabira, tukazigira i Luanda na bwo nkitabira. Aho ari ho hose haberaga inama z’uko iki kibazo cyakemuka buri gihe u Rwanda rwabaga rwitabiriye. N’uyu munsi tuvugana icy’ingenzi si uko ikibazo cyakemuka, icy’ingenzi ni ukugaragara. Ni ugufotorwa gusa hanyuma ukavuga uti nari i Luanda.”
Perezida Kagame yavuze ko yamaze kubona ko kuba yajya i Luanda cyangwa ntajyeyo byose ari kimwe, kuko bidakemura ikibazo.
Yavuze ko igitangaje ari uko nyuma yo kunanirwa gukemura impamvumuzi z’ikibazo cya M23 RDC n’ibihugu biyishyigikiye baza babwira u Rwanda ko rufite ijambo kuri M23.
Perezida Kagame avuga ko akenshi akunze kubaza abamubwira ko u Rwanda rufite ijambo kuri M23 ubutumwa abahera ziriya nyeshyamba, bakamubwira ko yazibwira guhagarika imirwano.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi ari na byo Tshisekedi yamutumye ubwo bahuriraga i New York ndetse aza kumutumikira, gusa birangira aho gukemura ikibazo cya M23 yasabaga kuva mu mujyi wa Bunagana birangira ahisemo kuyikazaho ibitero.
Yagize ati: “Byarabaye ubwo nahuriraga na Perezida i New York mu gihe cy’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, twari kumwe na Perezida Macron w’u Bufaransa. Icyo gihe barimo bambwira bati ‘turakwinginze genda uhe aba bantu ubutumwa ubabwire aba bantu bave i Bunagana’, nibitaba ibyo imirwano irakomeza.”
“Narababwiye nti ‘nta kibazo, ndi butange ubutumwa bwanyu ku bwo kububaha. Nti ‘ariko se nimbabwira kuva i Bunagana bagatakara, bari bujye he? Icya kabiri, nibahava murakemura ikibazo barwanira? Icyakora naragarutse, nohereza ubutumwa. Nohereje abantu bo mu butasi babampera ubutumwa, ndababwira nti ‘ku bwo gukuma amahoro nimuve Bunagana nk’ikimenyetso cy’uko mushyize imbere amahoro’.”
Perezida Kagame avuga ko M23 yemeye ibyo yayisabaga, gusa ubwo M23 yari itangiye kwisuganya iva muri uriya mujyi uherereye ku mupaka wa Uganda na RDC byarangiye ingabo za Congo ziyiteye ndetse haba imirwano ikomeye.
Yavuze ko yahise ahamagara Tshisekedi na Macron ababwira ko bamubeshye.
Yunzemo ko kuva icyo gihe ingabo za Leta ya RDC zigaba ibitero kuri M23, inyeshyamba zazikubita Leta ya Congo n’abayishyigikiye bakavuza induru y’uko M23 yishe agahenge.


