GhXj7VxXUAAS4mH

Minisitiri Olivier Nduhungirehe ari mu ruzinduko rw’akazi i Juba

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mutarama 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yerekeje i Juba, muri Sudani y’Epfo, aho yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru rwa Komisiyo Ngenzuzi ya Afurika Yunze Ubumwe (A.U) yashyiriweho Sudani y’Epfo.

GhXj7SYXcAAOrah

Minisitiri Nduhungireho yaboneyeho  kuganira na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Epfo, Hon. Ramazani Goc, aho baganiriye ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi u Rwanda na Sudani y’Epfo.

GhXj7VBW8AAkvpQ

Minisitiri Nduhungirehe kandi yabonanye na Amb. Selma Bakhta Mansouri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Algeria, ushinzwe ibibazo bya Afurika nawe witabiriye iyi nama y’i Juba.

GhZqGzTXkAAv2ji

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Algeria ibarizwa muri Afurika y’Amajyaruguru.

GhZqGzXXYAAXYJ0

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *