Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirushinja kwitambika umushinga wa Lobito zihanganyemo n’ibihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu Cyumweru gishize Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi na Afurika, Molly Phee, yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa ko u Rwanda rwanze ko uriya mushinga w’inzira ya gari ya moshi wagurwa ukagera mu burasirazuba bwa Congo.
Ati: “Twari twasabye impande zombi ko mu gihe twagera ku mutekano mu burasirazuba bwa RDC, dushobora gukora ku nzira iva mu muhora wa Lobito ikagera mu burasirazuba bwa RDC.”
Yakomeje agira ati: “Twagerageje gutanga ibitekerezo byiza, tugerageza uburyo nyabwo bw’imikorere buganiriweho n’impande, gusa kuri ubu u Rwanda rurasa n’aho rwagiye.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, asubiza ku byavuzwe na Madamu Molly Phee yavuze ko yabeshye, kuko u Rwanda rutigeze rujya mu biganiro byerekeye uriya mushinga.
Yagize ati: “Aya makuru yatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi na Afurika ucyuye igihe si yo na busa. U Rwanda ntaho rwigeze ruhurira n’ibiganiro bya Lobito Corridor mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ku bw’ibyo igihugu cyacu ntabwo kigeze cyangwa iyagurirwa ry’uyu muhora mu burasirazuba bwa RDC, ndetse n’icyanatumiwe mu nama y’umushinga wa Lobito yabereye muri Angola mu Ukuboza 2024.”
Umushinga wa Lobito Amerika ishinja u Rwanda kubangamira iwuhuriyemo n’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Zambia. Biteganyijwe ko umuhanda wa gariyamoshi uzubakwa uzaba ureshya na Kilometero 1,300.


