Ifoto ya Perezida Kagame afashe Tshisekedi mu kiganza yaramenyekanye cyane

Kagame na Tshisekedi iminsi ikiri myiza (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame ku wa Kane tariki 16 Mutarama yongeye kuvuga nabi mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ibyaciye amarenga y’uko umubano w’aba bombi ukomeje kugana ahabi.

Umukuru w’Igihugu ubwo yakiraga mu musangiro abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu Rwanda, asa n’ukomoza kuri Tshisekedi yavuze ko hari abayobozi abona akababonamo ibicucu.

Ati: “Abayobozi iyo mbabonye ndabamenya, n’iyo mbonye ibicucu ndabimenya. Wakwibaza rero abo bombi ubahurije hamwe, ingaruka byatera. Niba uri umuyobozi, ukaba n’igicucu, ni amahano. Biba bibi kurushaho iyo abantu bafite ubuyobozi mu biganza byabo, bahisemo ko bazakoreshwa n’ibicucu ku nyungu runaka.”

Perezida Kagame yanageze kure abwira abadipolomate ko Tshisekedi ayoboye RDC, nyamara atarigeze na rimwe atorerwa kuyobora iki gihugu.

Ati: “Umuntu uri gutera ibibazo muri iki kibazo ndi kuvuga kiri hagati y’u Rwanda na RDC inshuro ebyiri ntiyatowe, kandi murabizi. Murabizi? Uyu mugabo Tshisekedi ubwa mbere ntiyatowe kandi murabizi. Ntimubivugira mu ruhame, njye ndi kubivugira mu ruhame, ni ryo tandukaniro gusa, murabizi. Ubwa kabiri nta cyabaye kandi murabizi. Ni izihe ndangagaciro mutubwira ko mukubitira abantu, ku bandi ntimumenye icyo gukora?”

Perezida Kagame yavuze aya magambo mu gihe hashize imyaka irenga ibiri u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birebana ay’ingwe.

Muri icyo gihe mugenzi we w’i Kinshasa yakunze gukoresha imvugo ziremereye ndetse n’ibitutsi amuvugaho; kugeza yeruye agatangaza ko azatera u Rwanda agahirika ku butegetsi Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yita umwanzi w’icye.

Iri terana ry’amagambo ryanagiye rijyana n’ibikorwa bikakaye, birimo icyo RDC yakoze mu Ukwakira 2022 ubwo yirukanaga Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa.

Mbere y’aho kandi ubutegetsi bwa RDC bwari bwabanje gufata icyemezo cyo gukumira ku butaka bwayo ingendo zose za sosiyete ya RwandAir ikora ubwikorezi bwo mu kirere.

Ibihe byigeze kuba byiza!

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe mu mu myaka ibiri ya mbere y’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ibintu byari byifashe neza.

Perezida Kagame muri Stade Des Martyrs i Kinshasa 

Muri Gicurasi 2019 Perezida Paul Kagame ari mu banyacyubahiro bari muri Stade Des Martyrs i Kinshasa, aho yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi wa Mulumba.

Etienne wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni se wa Perezida Félix Tshisekedi. Uyu wahoze ayoboye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila yapfuye ku wa 1 Gashyantare 2017, aguye i Bruxelles mu Bubiligi.

Ku wa 31 Gicurasi 2019 ubwo yasezerwagaho bwa nyuma, Perezida Paul Kagame ari mu bari bagiye gufata mu mugongo Tshisekedi ndetse anunamira umubyeyi we.

47973381401 2f539aab55 b 585c8
Perezida Paul Kagame yicaranye na Tshisekedi muri Stade Des Martyrs i Kinshasa
d76sm1wxyaaiqlj 2 6c93c
Perezida Kagame ubwo yunamiraga Etienne Tshisekedi

Mu mezi atatu yari yabanje, Tshisekedi na we yari yaraje i Kigali, aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum).

Icyo gihe Tshilombo yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abasaga 250,000 barushyinguwemo.

Tshisekedi ubwo yari yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi

Perezida Kagame afatana na Tshisekedi mu kiganza

Mu Ukuboza 2019 na bwo Tshisekedi yaje i Kigali, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Kusi Ideas Festival.

Iyi nama yabereye muri Intare Conference Arena i Rusoro ho mu karere ka Gasabo, yari yateguwe n’Ikigo cy’Abanya-Kenya kimaze imyaka irenga 60 gikora itangazamakuru, hagamijwe kurebera hamwe ibyakorwa mu hazaza heza ha Afurika mu myaka hafi 60 iri imbere.

Imwe mu mafoto yafatiwe muri iriya nama mbere yo kwamamara, yerekana Perezida Paul Kagame afashe mu kiganza Tshisekedi wari inshuti ye y’akadasohoka muri icyo gihe.

49189905418 26dda13175 b 2 3be13
Ifoto ya Perezida Kagame afashe Tshisekedi mu kiganza yaramenyekanye cyane

Umugore wa Tshisekedi atemberezwa Kigali

Muri Kamena 2019, Madamu wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, Denise Nyakeru, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Kimwe mu byaranze urwo ruzinduko ni uburyo akigera mu Rwanda yatemberejwe ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, birimo ku Kinamba, Gaculiro, Nyarutarama, Green hills n’ahandi mbere yo gusoreza kuri Radisson Blu hotel.

Madamu wa Tshisekedi icyo gihe yari atwawe mu modoka nshya ifite imyanya igerekeranye (double decker) iri mu ziboneka gake muri Kigali.

akanyamuneza kukri madamu denise tshisekedi ubwo yatemberezwaga kigali a8e70
Denise Nyakeru Tshisekedi ubwo yarimo atemberezwa Kigali

Icyo gihe Nyakeru kandi yanakiriwe na Madamu Jeannette Kagame, mu musangiro wabereye muri Kigali Marriott Hotel.

Perezida Kagame yifuriza Tshisekedi isabukuru nziza y’amavuko

Ntibikunze kubaho ko Perezida Paul Kagame agira abo yifuriza isabukuru nziza y’amavuko, n’iyo bibayeho abikora ku bantu bake cyane kandi b’ingenzi kuri bo.

Ubwo iminsi yari myiza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tshisekedi ari mu bigeze kugirirwa ubuntu no kwifurizwa isabukuru y’amavuko n’Umukuru w’Igihugu.

Ku wa 13 Kamena 2021 ubwo Tshisekedi yizihizaga isabukuru y’imyaka 58 y’amavuko, Perezida Paul Kagame yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Ibi bigamije kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko umuvandimwe n’inshuti yanjye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi. Ndakwifuriza ubuzima buzira umuze no kubaho imyaka myinshi iri imbere.”

Screenshot 20250120 143037 1

Mbere y’aho, ku wa 21 Gashyantare 2021 ubwo Tshisekedi yatangiraga inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Kagame na bwo yamugeneye ubutumwa bumushimira.

Ati: “Ndagushimira muvandimwe wanjye, Perezida Tshisekedi ku bw’inshingano zawe nshya nk’umuyobozi wa AU. Twiteguye gukorana nawe mu kugera ku ntego rusange z’umugabane wacu.”

Screenshot 20250120 143037 2

Icyo gihe kandi ba Perezida Paul Kagame na Tshisekedi bajyaga bahurira mu nama zitandukanye, zirimo n’ibiganiro byari bigamije gukemura ibibazo by’u Rwanda na Uganda bitajyaga imbizi icyo gihe.

Umunsi Perezida Kagame atwara Tshisekedi mu modoka

Mu mpera za Kamena 2021, Perezida Félix Tshisekedi yagiriye uruzinduko mu Rwanda ndetse na Perezida Kagame agirira uruzinduko mu Mujyi wa Goma muri RDC.

Ni inzinduko zabaye nyuma y’uko ikirunga cya Nyiragongo cyari kimaze kuruka.

Ubwo abakuru b’ibihugu byombi bari mu Rwanda, Perezida Kagame yatwaye Tshisekedi mu modoka, ubwo bajyaga gusura ibikorwaremezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

Icyo gihe kandi Perezida Paul Kagame yari yemeye kubakira umudugudu w’icyitegererezo abanye-Congo basenyewe n’iruka rya Nyiragongo, gusa iyo gahunda iza gupfa nyuma y’amezi make ubwo ibibazo by’u Rwanda na Congo byatangiraga.

perezida kagame i rubavu yatwaye mu modoka perezida felix tshisekedi wa repubulika iharanira demokarasi ya congo 15b93
Tshisekedi ubwo yari mu Rwanda muri 2021 Perezida Kagame yamutwaye mu modoka
perezida kagame na mugenzi we felix tshisekedi basuye uduce tw umujyi wa rubavu twibasiwe n imitingito yakurikiye iruka ry ikirunga rya nyiragongo 98f9d
Perezida Kagame na Tshisekedi basura ibikorwaremezo byari byasenywe n’imitingito mu karere ka Rubavu
1 3403 e075c
Perezida Kagame yakirwa i Goma na Tshisekedi
000 16 d79b4
Perezida Kagame ubwo basuraga ibikorwaremezo byangijwe n’iruka rya Nyiragongo muri RDC

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *