m23

Kera kabaye M23 yafashe Sake, Goma ijya mu bibazo

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama wigaruriye Umujyi wa Sake wo muri Teritwari ya Masisi, nyuma y’igihe kirekire urwanira n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo mu bice biwukikije.

Ni imirwano yari imaze hafi umwaka wose ibera mu nkengero z’uriya mujyi.

Imirwano yasize Sake igeze mu maboko ya M23 yatangiye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane. Ni imirwano yumvikanyemo intwaro ziremereye.

Amashusho BWIZA yabonye yerekana abaturage benshi cyane bahunga M23 yari imaze kwinjira i Sake.

Ni na ko byari bimeze ku ngabo za Leta n’iza MONUSCO zari zimaze igihe kirekire ziba muri uriya mujyi zahisemo guhunga zerekeza mu mujyi wa Goma.

Umujyi wa Sake uherereye mu bilometero bibarirwa muri 27 ugana mu burengerazuba bwa Goma.

Ifatwa ry’uyu mujyi ryiyongereye ku tundi duce dutandukanye dukikije Goma kuri ubu M23 igenzura, turimo Minova na Bweramana inyeshyamba z’uriya mutwe zigaruriye mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Kuri ubu kuba M23 igose Goma, ni ibibazo bikomeye ku batuye uyu mujyi ndetse n’Ingabo ziwurimo; kuko bigoye cyane kuwusohokamo mu gihe ziriya nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zaba ziwugabyeho igitero.

Hejuru uburyo bwo kubaho na bwo buragoye cyane, kuko inzira hafi ya zose zifashishwaga mu kohereza i Goma ibicuruzwa byiganjemo ibyo kurya zifunze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *