Ubusanzwe tuzi ko ingo za benshi zirindwa n’imbwa ariko umuturage wo muri Nigeria mu murwa wa Lagos we yari amaze amezi abiri arindisha urugo rwe intare ubu yamaze kujyanwa mu rwororero rw’inyamaswa z’inyagasozi.
Abaturage bavuga ko babonye iyi ntare y’imyaka ibiri y’amavuko ku rugo rw’uwafashishaga nk’umurinzi bamenyesheje inzego z’umutekano na Minisiteri y’Ibidukikije kugira ngo harebwe uburyo yavanwa aha hantu bivugwa ko urugo yari irimo ruteganye i’ikigo cy’amashuri abanza.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko iyi ntare yajyanwe rwororero rw’inyamaswa z’inyagasozi ruzwi nka ‘Zoo’ ya Bogije Omu Zoo ruherereye mu gace ka Lekki kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2019. Nyirayo yasabwe kwitaba polisi bitarenze uwo munsi cyangwa agafungwa.
Ubuyobozi bw’iri shuri ryegeranye n’uru rugo bwatangaje ko bwacunganaga n’umutekano w’aba bana baryigamo muri iki gihe intare ihamaze.



