4GNjxkJu0Bwt6Chbnr9IREAO

Ngoma: Uwaregwaga kwica umukecuru w’imyaka 82 yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwasomye mu ruhame urubanza ruregwamo uwitwa BAVUGAYABO Vestine uregwa icyaha cyo kwica umukecuru w’imyaka 82 y’amavuko amutemeshe umuhoro rumuhanisha igihano cy’ igifungo cy’ imyaka makumyabiri (20).

Mu rubanza, uregwa yaburanye yemera icyaha, agasobanura ko ku itariki ya 23 Ukuboza 2024 yasanze nyakwigendera mu murima ahagana saa 07h30 za mu gitondo aho yari atuye mu Mudugudu wa Kamasaro, Akagari ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe akamutema akoresheje umuhoro.

Nk’uko iyi nkuru y’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, ushinjwa yasobanuye ko yamuhoye ko yaroze ababyeyi be ndetse n’umwana wa musaza we bagapfa none na we akaba yarihoreye.

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rukaba rwamuhanishije igihano cy’ igifungo cy’ imyaka makumyabiri rushingiye ku ngingo ya 107 y’ Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *