Ahazaza h’imfashanyo za Amerika muri Ukraine hakomeje guteza urujijo mu gihe Perezida Donald Trump atangiye manda ye ya kabiri.
Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Amerika itahagaritse inkunga ya gisirikare ihaUkraine nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta mushya, Marco Rubio, yatangaje ko bazahagarika inkunga baha amahanga mu minsi 90.
Zelenskyy ntabwo yasobanuye neza niba imfashanyo z’ubutabazi zahagaritswe ariko Ukraine yishingikiriza kuri Amerika hafi ya 40% by’ibikenewe mu gisirikare nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kyiv yagize ati: ” Mpanze amaso imfashanyo za gisirikare; ntabwo zahagaritswe, Imana ishimwe”.
Perezida mushya wa Amerika yavuze inshuro nyinshi ko atari kwemera ko intambara y’u Burusiya muri Ukraine itangira iyo aza kuba ari butegetsi, nubwo yari perezida igihe imirwano yagendaga yiyongera mu burasirazuba bw’igihugu hagati y’ingabo za Kyiv n’abitandukanyije na leta bashyigikiwe na Moscou, mbere y’uko Putin yohereza ibihumbi mirongo by’ingabo mu 2022.
Ku wa kane, Trump yabwiye Fox News ko Zelenskyy yari akwiye kugirana amasezerano na Putin kugirango yirinde amakimbirane.
Umunsi umwe mbere, Trump yavuze kandi ko azafatira u Burusiya ibihano ndetse akazamura imisoro ku bicuruzwa byabwo niba amasezerano yo guhagarika imirwano muri Ukraine atagezweho.


