Colette Senghor, umugore wemeye gushakana n’umwirabura Sedar Senghor wabaye Perezida wa mbere wa Senegal, Leopord Sedar Senghor mu gihe byari ikizira yatabarukiye mu Bufaransa kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2019.
Iyi nkuru yababaje cyane Perezida wa Senegal Macky Sall ndetse n’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (Francophonie/OIF) ivuga ko Colette yapfiriye mu rugo iwe muri Verson/Normandi nk’uko Al Jazeera yabitangaje.
” Uwatabarutse ni umufasha wa Sedar Senghor. Louise Mushikiwabo ahaye icyubahiro Senghor n’umufasha we Colette bamaze imyaka 50 bagize uruhare mu ishingwa rya OIF.” La Francofonie.
Mu gihe cy’ubukoloni byari ikizira ko umwirabura n’umwera bashakana, umwe akaba umugabo undi akaba umugore ariko mu 1957 Colette na Senghor babirenzeho.
Colette yari indorerwamo y’umugabo we watabarutse mu 2001. Senghor wabaye Perezida wa Senegal mu 1960 ubwo iki gihugu cyategekwaga n’Ubufaransa cyari kimaze kubona ubwigenge, yari icyitegererezo cy’umwirabura ushoboye. Yari umusizi, akaba n’umwanditsi yakoraga aganisha ku buzima bw’umwirabura, byose harimo na politiki akabikora ashyigikiwe na Colette Senghor.
” Ndibuka Colette Sengor mu ndorerwamo y’umugabo we, Sedar Senghor. Mu izina ry’igihugu, nihanganishije umuryango we n’akababaro kenshi.” Perezida Macky Sall ku rubuga rwa Twitter.
Sedar Senghor yagize uruhare mu iterambere ry’ururimi rw’Igifaransa. Ari mu bagize uruhare mu kujyaho k’umuryango wa Francophonie, aho yatorewe kuyobora Inama Nkuru yawo, mu 1982 na none ari mu bashinze Association France wahuzaga ibihugu biri mu nzira y’iterambere, mu 1983 aba umunyamuryango wa Academie Francaise, akaba yari abaye umunyafurika wa mbere uwinjiyemo.
Colette Senghor yavutse mu 1926, akaba yari umugore wa kabiri wa Sedar Senghor nyuma ya Ginette Eboue babanye kugeza mu 1956.




