Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 26 Mutarama 2025, umunyamakuru Yousra Elbagir wa SkyNews yagabweho igitero mu Mujyi wa Goma kubera ko asa n’Abanyarwanda ku bw’amahirwe ahava ari muzima.
Umunyamakuru Yousra Elbagir yavuze ko we n’ikipe ye bagabweho igitero n’abaturage batekereje ko asa nk’Abanyarwanda ndetse bahohotera bikabije cameraman witwa Godwin.
Avugana no ku cyicaro cya Sky News, Elbagir yavuze ko bavuganye na Monusco yavuze ko bamenye ko abasirikare 13 b’Umuryango w’Abibumbye bamaze gupfa mu gihe gito kandi abandi 50 bamaze gukomereka mu gihe uyu munsi imirwano yaramukiye mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Goma ubu Ikibuga cy’indege bikaba bivugwa ko kigenzurwa na M23.

Yousra Elbagir, umunyamakuru ukomoka muri Sudani, yatsindiye igihembo cya Thomson Foundation Young Journalist Award mu 2016.
Iki gihembo, kimwe mu bihembo by’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Bwongereza, cyatanzwe na Lord Chandos, Umuyobozi wa Thomson Foundation, mu birori byabereye muri Sheraton Grand Park Lane Hotel i Londres.


