Rutahizamu w’Umunya-Guinée-Bissau, Adulai Jaló w’imyaka 20 yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2025, aho aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports.
Jaló wakiniraga Sports Benfica de Bissau yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ahagana Saa Saba z’ijoro yakirwa n’umujyanama we Karenzi Alex.
Uyu mukinnyi yavuze ko intego ye ari ugufasha Rayon Sports kugera ku ntsinzi no guteza imbere impano ye.
Ati: “Naje hano kugira ngo mfashe Rayon Sports kugera ku ntego zayo no kugera ku byanjye bwite. Ndifuza gutsinda ibitego byinshi no gutwara ibikombe.”
Jaló yigaragaje mu mwaka ushize aho yabaye rutahizamu wahize abandi muri Shampiyona ya Guinée-Bissau, atsinda ibitego 19, birimo 16 bya Shampiyona na bitatu byo mu Gikombe cy’Igihugu.
Ku wa 23 Mutarama 2025 yahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino muri iki gihugu.
Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona n’amanota 36. Iyi kipe irakina na Police FC uyu munsi, tariki ya 28 Mutarama, mu Gikombe cy’Intwari.


