Urupfu rwa Gen. Mudacumura rwarampungabanyije cyane- Mushiki we wigaragaje bwa mbere mu itangazamakuru

Sangiza iyi nkuru

Mukeshimana Francoise uvuga ko ari mushiki wa Lt Gen.Mudacumura Sylvestre wayoboraga inyeshyamba za FDLR-Foca zirwanya Leta y’u Rwanda akaza kwicwa mu mezi abiri ashize, ngo nyuma y’urupfu rwe yasigaranye ihungabana.

Mukeshimana wigaragaje bwa mbere mu itangazamakuru, ahamya ko Mudacumura ari musaza we, bakaba baraherukaga kuvugana mu minsi itatu yabanjirije urupfu rwe ku wa 18 Nzeri 2019.

Avuga ko nta byinshi yamenye ku rupfu rwa musaza we uretse kubibona no kubyumva mu itangazamakuru, gusa ngo rwamusigiye ihungabana.

Yagize ati “Urupfu rwe rwarantunguye, rurampungabanya nk’umuvandimwe wanjye birumvikana, ariko kumenya uko byagenze byatangajwe mu bitangazamakuru by’Isi yose, niho namenyeye amakuru, haba kuri radiyo na za televiziyo”.

Uyu mugore uvuga ko ari bucura mu muryango Mudacumura avukamo, ngo yamurushaga imyaka irenga 20, ndetse ko batakunze kubana bitewe n’uko ngo yakuze asanga yaratangiye akazi.

Mukeshimana wagize icyo atangaza bwa mbere mu itangazamakuru ndetse bamwe banamenye nyuma y’urupfu rwa musaza we, yigaragaje mu muhango wa misa no gusezera bwa nyuma kuri Mudacumura, byabereye mu Bubiligi mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri uyu muhango kandi ni naho n’umugore wa Mudacumura yavugiye byinshi bigaruka ku mateka y’umugabo we, https://bwiza.com/?Umugore-wa-Gen-Mudacumura-yahishuye-uko-yamusomye-bwa-mbere-akamara-iminsi

Lt.Gen. Mudacumura Sylvestre wari uyoboye inyeshyamba za FDLR-Foca zirwanya Leta y’u Rwanda ndetse zinagizwe na bamwe bashinjwa kuba barasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yishwe ku wa 18 Nzeri 2019.

Mudacumura yari akurikiranyweho, aho muri Congo ibyaha binyuranye birimo gusambanya abagore ku gahato, ubusahuzi, gutwikira abaturage n’ubundi bwoko bunyuranye bw’ibyaha by’ihohotera yakoreye abaturange ba Congo.

Kuva muri 2005 kandi, uyu Sylvestre Mudacumura yari yarashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye byo gukomanyirizwa ku bijyanye n’intwaro.

Muri nyakanga 2012 na bwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi na rwo rwamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi kubera ibyaha by’intambara rwari rumukurikiranyeho ngo yaba yarakoze hagati ya 2009 na 2010 mu ntara zombi za Kivu.

Nk’umusirikare wahoraga iruhande rwa Perezida Habyarimana Juvenal, uretse ibyo kandi yanashinjwaga kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *