Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma bwaregeye Urukiko ikirego cy’ umugabo wasambanyije umwana we w’umukobwa w’ imyaka 16.
Icyaha akurikiranyweho yagikoze mu kwezi kwa Kamena 2024 mu mudugudu w’umunini, Akagali ka Kanyangese, Umurenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana.
Kubera ko nyina w’uyu mwaka yari yarashatse undi mugabo, uregwa yasambanyije uyu mwana inshuro nyinshi bigera naho amutera inda kuko ari we babanaga mu nzu. Inda yamuteye yaje kuvamo.
Iyi nkuru dukesha Ubushinjacya Bukuru ivuga ko uregwa yemera icyaha akurikiranyweho kandi agasobanura uko yagikoze.
Icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’ itegeko No 59/2023 ryo kuwa 05/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


