Kirehe: Abafundi bubatse amashuri barataka kutishyurwa amafaranga bakoreye

Sangiza iyi nkuru

Abafundi n’abayede bubatse ibyumba 12 by’amashuri mu murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba, barinubira kumara igihe bishyuza amafaranga bakorewe ntibishyurwe.

Abafundi n’abayede babwiye bwiza.com ko bahawe akazi n’umurenge wa Gatore bakubaka amashuri ndese bakaba bamaze umwaka bishyuza ariko ntibishyurwe .

Umwe mu bafundi avuga ko yakoraga ibirometero 10 agiye kubaka ibyumba by’amashuri akababazwa n’uko amafaranga atishyuwe agera ku bihumbi 58.

Agira ati “Twahawe akazi ko kubaka amashuri mu murenge wa Gatore ku kigo cy’amashuri cya Rwantonde ariko kugeza ubu tumaze umwaka wose bataratwishyura amafaranga yacu kandi twarubakaga batwizeza ko bazatwishyurira imibyizi twakoze, turasaba ko batwishyura kugira ngo tuzabone amafaranga azadufasha kubona ibikoresho by’abanyeshuri. “

Undi mufundi avuga ko bubatse ibyumba 2 by’amashuri ku kigo cy’amashuri cya Curazo mu murenge wa Gatore ariko nabo bakaba batarahembwa amafaranga yabo .

Agira ati “ Twubatse ibyumba bibiri ku kigo cya Gatore ariko amafaranga yo twakoreye mu mirimo yo gusoza ntayo batwishyuye kandi abanyeshuri kuva mu kwezi kwa 3 batangiye kuyigiramo”.

Arakomeza ” Twatunguwe nuko turangiza akazi aho kuduhemba bagahora batubwira ngo twihangane bizakemuka none umwaka ukaba ushize tudahembwe kandi tukaba twumva bakwiye kutwishyura kuko twubakaga batubwira ko amafaranga ahari tukumva nta kibazo kizabaho ariko dukurikije igihe bimaze turambiwe guhora tubwirwa ngo mube mwihanganye bizakemuka niba babona nibahe agaciro ibikorwa twakoze baduhembe”

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buvuga ko abo bafundi n’abayede amafaranga yabo batayishyuwe ndetse ko bazahabwa nyuma yo kuvugurura ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 nkuko byemezwa na Muzungu Gerard uyobora akarere ka Kirehe .

Agira ati “Nibyo koko hari amafaranga batabonye bitewe nuko ingengo y’imari yo kubaka ariya mashuri ntabwo yari ihagije bitewe n’uko ariya mashuri yubakwaga harimo n’uruhare rw’abaturage ,twakoranye inama nabo twumvikana ko tuzabishyura mu gihe tuzaba tumaze kubona ingengo y’imari tukazabishyura imaze kuvugururwa “.

Meya Muzungu Gerard akaba asaba aba baturage gukomeza kwihangana mu gihe batarakemurirwa ikibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *