Yagejejwe mu rukiko ashinjwa gukatisha imakasi igitsina cy’umugabo we

Sangiza iyi nkuru

Umugore wo muri Argentine yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 13 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwica umugabo we abanje kumubabaza bikomeye amukata igitsina.

Brenda B washinjwe gukata igitsina cy’umugabo akoresheje imakasi ikata ibyatsi (sécateur) yiregura mu rukiko rwo mu mujyi wa Cordoba; yavuze ko nta mugambi yari yarigeze wo kwica.

Yagize ati “Naribeshye cyane ku bw’ibyo nakoze, ntabwo nigeze na rimwe nifuza kwica ndakeka ko urukiko hari icyo rukora, nangije ubuzima bwanjye, ngiye gukomeza ubuzima bwanjye busanzwe”. Ibi yabitangaje atarakatirwa.

Ikinyamakuru Lepoint gitangaza ko uwamwunganiraga mu mategeko, Ivan Sironi na we yasobanuye ko uyu mugore atari agambiriye kwica umugabo, ngo kuko gukata igitsina ntibivuze kugerageza kwica.

Sergio w’imyaka 42 y’amavuko, avuga ko ku wa 25 Ukuboza 2017, ubwo yamukataga igitsina, yabanje kumuta mu mutego amufunga amaso n’igitambaro azi ko bari mu mikino y’urukundo, ni uko umugore ahita amukata igitsina akoresheje imakasi.

Akomeza avuga ko nyuma yamusize avirirana arahunga, abaturanyi baba aribo bamutabara nyuma yo kumwumva ataka cyane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *