Tariki ya 26 Ugushyingo 2019, amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ibigwi by’ingabo za Congo, FARDC ko zasenye ibirindiro by’umutwe ugizwe n’impunzi z’abanyarwanda. Ibi byatumye abarenga ibihumbi 14 bahunga bakwira imishwaro batatanyirizwa mu mashyamba yo muri Walikale, Kalehe na Masisi.
Bino bitero bikaba birimo urujijo rukomeye kuko abatari bake bakomeza kwibaza icyo bigamije n’aho byerekeza.
Abandi bakibaza igituma ingabo za Congo zibanda gusa ku bavuga ikinyarwanda na bo bafite inkomoko mu Rwanda ariko indi mitwe ntigabweho ibitero nka Mai Mai zitandukanye, Nyatura igizwe n’abahutu bo muri Masisi na Rutshuru, Lubero n’ahandi. Ibi bitero bigakorerwa rimwe no kuri ADF muri Beni.
Ibyo bitero byose birimo urujijo kuko mpereye ku cyagabwe muri Kalehe, bitigeze bivugwa ko hari abapfuye, abambuwe intwaro cyangwa ibindi bikoresho bya gisirikare, cyangwa abarwanyi bafashwe mpiri. Byumvikane ko abagabweho igitero batari umutwe witwara gisirikare ahubwo ari impunzi zari zicumbikiwe mu nkambi mu misozi ya za Kalehe. Abakurikiranira hafi ibya Congo bemeza ko gutera inkambi bitumvikana aho gutera imitwe nyir’izina yitwara gisirikare nka za Nyatura, Mai Mai n’indi…
Byaravuzwe ubushize ko abantu bibaza igituma Congo ihitamo kurwanya impunzi aho kurwanya iyo mitwe yindi yica abaturage ubudasiba. Uwabaza ubutegetsi bwa Congo bwasobanura gute uburyo Mai Mai yica abanyamulenge bukaba bwarananiwe kubarwanya? Ubwo se ikihutirwa cyaba gusenya inkambi z’abanyarwanda badafite intwaro batanafite uwo bahohotera?
Umutwe witwa Nyatura wamaze ubwoko bwitwa abandandi, n’ubu ugikora. Ese si bo bakagombye kugabwaho ibitero mbere y’iyindi yose?
Nimutekereze abantu ibihumbi 14 bose batatanyijwe n’icyo gitero cy’Ingabo, ubuzima barimo?
Mu buryo bugaragara dukurikije amakuru atugeraho ni uko FDLR na ADF ariyo mitwe isa nk’aho yibasiwe.
Kuri iyo mitwe yombi nta kibazo mfite ku bitero byayigabwaho nkurikije uko iregwa guhungabanya umutekano w’abaturiye akarere.
Ndagaruka gusa ku mpunzi aho zaba zihuriye neza neza n’iyo mitwe. Gusa wenda ku mpunzi z’abanyarwanda zitabashije gutaha zaba zifite isano na bamwe mu bagize FDLR. Noneho umuntu akibaza niba FARDC yakwihutira kurwanya izo mpunzi aho kurwanya FDLR nyir’izina, ni ukuvuga abarwanyi bayo.
Biramutse ari yo mahitamo ya Leta ya Congo byaba binyuranyije n’amahame mpuzamahanga agenga impunzi kuko byaba ari ukuzihohotera no guhohotera ikiremwamuntu muri rusange.
Umuntu aba impunzi hari icyabimuteye kabone n’iyo wakumva ko adafite ukuri.
Hibutswe ko mu masezerano mpuzamahanga agenga impunzi avuga ko zigomba gucumbikirwa ku bilometero 150 (150 km) cyangwa birenga, kure y’igihugu zavuyemo.
Nkaba numva ahubwo aho kuzigabaho ibitero bazikangurirwa gutaha cyangwa hakubahirizwa iryo hame zikimurirwa kure y’aho bitazazorohera guhungabanya umutekano w’aho zavuye. Ibi byarakozwe muri za 1959, kugeza muri za 1973 aho impunzi z’abanyarwanda zatujwe ahitwa Bibwe muri teritwari ya Masisi.
Nk’uko nari mbivuzeho kuri izo mpunzi hakenewe ko: bazikangurira gutaha, zatuzwa kure y’umupaka no kuguma mu nkambi zikaharindirwa umutekano w’aho ziri.
Naho kuzitera byaba ari ubugwari no kuzigira insina ngufi zicibwaho urukoma aho kwerekeza ibitero ku mitwe nyir’izina ihungabanya umutekano wa Congo n’ibihugu by’akarere.
Congo nibasha kurandura no kunesha iyo mitwe ni bwo izagira kwigamba kwiza kuko koko izaba inesheje umwanzi nk’uko Umukuru w’Igihugu cyayo abifite mu ntego ze z’ubuyobozi ko amahoro agomba kuboneka byanze bikunze.
Bikaba byamubera ishema aramutse abigezeho ariko ntaryo ateze kuzageraho ingabo z’igihugu niziramuka zihohoteye ikiremwamuntu nka ziriya mpunzi z’abanyarwanda zigizwe ahanini n’abahunze mu 1994.
Nasoza nerekana ko Congo/Kinshasa igomba kureka guhohotera no gukwiza imishwaro impunzi ziri muri icyo gihugu ahubwo ikibanda ku mitwe nyir’izina yitwara gisirikare ihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.
Nihaboneka amahoro muri ako gace no gushishikariza impunzi gusubira iyo zaturutse bizoroha.
Gusa mu minsi mike ishize hari ibyagezweho mu rwego rwo kurwanya iyo mitwe nka FDLR na RUD URUNANA byaciwe umutwe hicwa abayobozi bayo aho byakekwaga ko byaba byarakozwe n’ingabo kabuhariwe (special forces) za RDF ariko u Rwanda rukabihakana rwivuye inyuma, FARDC ikavugako icyo gikorwa ari icyayo ntawe bagifatanije.
Abakurikiranira hafi politiki ya Congo bagaragaza ko bitazorohera Congo kurwana uru rugamba ngo irutsinde kubera umutego urimo ukomeye wo gutandukanya abaturage, impunzi n’abarwanyi.
Congo nitareba neza iziteza ikibazo kirenze icyari gihari mbere kandi cyazagorana kubonera umuti bikaba nka bya bindi ngo ‘hagati y’igi n’inkoko ni iki cyabanjirije ikindi.’
Bityo ba gashakabuhake, ba mpatsibihugu na ba rusahurira mu nduru bakabona icyuho muri icyo gihugu aho ukandagiye unyerera ku mabuye y’agaciro abatera kuhahoza ku mutima ibihe bidashira.


