Gary Hardwick w’imyaka 19 y’amavuko yashyingiranwe na Almeda Errell w’imyaka 72, bakaba banzuye kubana nk’umugabo n’umugore nyuma y’icyumweru kimwe bamenyaniye muri resitora ya Piza.
Uyu mukecuru abazwa iby’uru rukundo rwabo, yagize ati “Turifuza gukomeza kugera ku nzozi zacu ndetse no kugira inshingano zo kumvikanisha ko imyaka nta gaciro ifite mu guhuza abakundana, niba mukundana imyaka muzayifate nk’umubare usanwe”.
Umusore na we ati ‘Ikintu cyankuruye kuri we ni ubwiza bwe, amaso meza afite y’uburiri n’imico ye. Nagiye nkururwa na buri kimwe cyose kuri we kuva ku munsi wa mbere tumenyana”.
Ikinyamakuru gitangaza ko uyu musore ari muto ku mwuzukuru wa mbere w’uyu mukecuru umurusha imyaka 53 y’amavuko.
Nyuma y’ubu bukwe bwabo bwabereye mu mujyi wa Tennessee muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ngo bamwe mu bana b’uyu mukecuru banzuye kutazongera kumuvugisha barimo n’umwuzukuru we w’imyaka itatu.
Uyu mukecuru ashinjwa na bamwe mu muryango we gukora amahano akabana n’urutwa mu myaka n’abuzukuru be.





